LATEST NEWS
Africa
Rusizi : Abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda
Publish Date: lundi 15 août 2016
VISITS :2790
By Admin

Umusore witwa Kwizera Jean, w’imyaka 20,utuye mu mudugudu wa Buhanga,akagari ka Pera mu murenge wa Bugarama yarashwe n’abantu avuga ko bari bambaye imyenda y’igisirikare cy’uburundi kandi bavuga Ikirundi arakomereka cyane mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira kuri uyu wa 14 Kanama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uwo musore arwariye bikomeye mu bitaro bya Bushenge,nyuma yo kujyanwa ku kigo nderabuzima cya kiyisilamu cya Bugarama, agahita yihutanwa ku bitaro bya Mibilizi bikananirana akajyanwa mu bya Bushenge.

Ingabo z’u Burundi

Avuga ko aho yarasiwe ari muri Kilometero 1,5 gusa uvuye ku mugezi wa Ruhwa ugabanya u Rwanda n’intara ya Cibitoke mu Burundi,aka gace kandi kakaba ku bilometero 6 gusa uvuye ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Kwizera yarashwe arinze imyumbati y’iwabo yari iri mu isarurwa.

Gitifu yagize ati " Ubundi ubu bari mu isarura ry’imyumbati,aho bayisarura bakayitonorera mu mirima bakanayanikamo,nijoro bamwe bakajya bajya kurinda iyabo kugeza igihe izumira bakayijyana mu ngo kuko hari igihe ngo yibwa, uyu musore akaba yari acunze iyi y’iwabo, mu ma saa saba z’ijoro ngo uyu musore yabonye abantu 2 bamusatira bambaye imyenda ya gisirikare kandi bavuga ikirundi, agira ngo ni abajura, afatamo umwe,igihe bakigundagurana mugenzi we ahita amukubita urusasu mu kuguru kw’iburyo,ivi ararishwanyaguza.’’

Rukazambuga akomeza avuga ko uyu musore yahise arekura uwo yari yafashe avuza induru mugenzi we wari ku kandi gasozi araza asanga avirirana ahita ahamagara umukuru w’umudugudu, bahita bamujyana ku kigo nderabuzima.

Yongeyeho ko amakuru bafite ahamya ko abamurashe ari Abarundi, ati’’iperereza riracyakomeza ariko umusore yatubwiye ko baje bambaye gisirikare kandi bavuga ikirundi,ikindi kandi ni ku mupaka, nta Banyarwanda batuye hafi aho,ni mu mirima,igabanuka ry’amazi y’umugezi wa Ruhwa na ryo rikaba rituma Abarundi bambuka biboroheye kuruta mbere.’’

Ibitaro bya Mibirizi

Avuga ko bahise bakoresha inama y’umutekano mu baturage babasaba gukaza amarondo no kujya banika imyumbati hafi y’ingo, ikava mu mirima ya kure.

Ahumuriza abaturage ko nta gikuba cyacitse, gusa akabasaba kwicungira umutekano ntibirare.

IBITEKEREZO
hakizimana tom son

uwomuntu nahanwe byinangarugero abobaribafatanyije babireke nundi wakoraga ubwobu curuzi abireke murakoze kutugezaho iyinkuru

eric

uwo musore niyihangane

Jovit

Nta kabi Ingoma ya Nkurunziza izasiga itaragakoze, abasirikari b'u Burundi baza kwiba imyumbati banyonyomba mu gicuku byo birasekeje. Iyo bataturasira umwana gusa.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana