LATEST NEWS
Africa
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5
Publish Date: jeudi 13 octobre 2016
VISITS :453
By Admin

Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Gihango, ku italiki ya 11 Ukwakira uyu mwaka, yafashe bamwe mu bayobozi b’imirenge ya Gihango , Mushonyi na Kivumu muri aka karere, ubu bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza amafaranga agera kuri 4.573.550 mu murenge wa Manihira bakoreragamo bose mbere y’uko boherezwa gukorera aho bakoreraga ubu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Théobald Kanamugire, yavuze ko abafashwe ari Ukurikiyeyezu Jean Claude w’imyaka 32 y’amavuko, akaba ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gihango, Mbaganehe Damien w’imyaka 40, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mushonyi ndetse na Ufitingabire Vainqeur Maurice w’imyaka 40, akaba ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kivumu, ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango.

CIP Kanamugire yagize ati :"Aba bagabo uko ari batatu, bakiri muri Manihira, babicishije muri koperative y’abaretse umwuga w’uburaya muri uwo murenge, bakoze umushinga wo kuziteza imbere maze bawakira inguzanyo ingana na 4.573.550 muri SACCO ya Gihango.”

Yakomeje avuga ko aya mafaranga batangiye kujya bayabikuza biciye mu muyobozi wa koperative, ariko akaza akayabaha uko yakabaye, maze uko ari batatu bayashingamo akabari mu mujyi wa Rubavu aho kuyaha abagenerwabikorwa ngo akoreshwe mu mushinga w’ubudozi nk’uko byari byanditse.

CIP Kanamugire ati :” Byamenyekanye ubwo SACCO yari itangiye kwishyuza, maze abagize koperative bavuga ko nta mafaranga bigeze babona ahubwo bari bagitegereje ko bayahabwa ngo batangire ibikorwa byabo, ariko bamwe muri bo batanga amakuru ku irengero ry’ariya mafaranga, nibwo batwabwaga muri yombi.”

Yavuze ko iperereza ryahise ritangira ngo harebwe niba bibahama kandi nta bandi bari inyuma y’iri nyerezwa.

IP Kanamugire yagize ati :"Abantu bakwiye kwirinda konona no kurigisa umutungo bashinzwe gucunga, cyane cyane ugenewe abo ashinzwe, kandi uwaramuka amenye by’umwihariko amakuru ajyanye n’inyerezwa ry’ariya mafaranga, arasabwa kuyamenyesha Polisi y’u Rwanda."

Umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze