LATEST NEWS
Africa
Rutsiro : Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Publish Date: mardi 12 janvier 2016
VISITS :87
By Admin

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees - CPCs) bagera ku 120 bo mu murenge wa Boneza, mu karere ka Rutsiro, basabwe kongera imbaraga mu gukangurira abantu kwirinda ibyaha kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa muri uyu murenge.

Ibi babikanguriwe ku itariki 11 Mutarama na Inspector of Police (IP) Jerome Nsabuwera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Nsabuwera yabibakanguriye mu kiganiro yagiranye na bo mu kagari ka Bushaka.

Ushinzwe imibereho myiza y’abatuye muri uyu murenge, Mbanzabugabo Jean Claude, na we yabagiriye inama y’uko basohoza inshingano zabo nk’uko bisabwa.

IP Nsabuwera yabanje kubashimira uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge batuyemo, ariko na none abasaba kutadohoka, ahubwo bagaharanira kunoza ibyo bashinzwe.

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, nk’izitwa : Muriture,Yewe muntu, n’Ibikwangari, bituma ababinyoye bakora ibyaha bitandukanye, bityo, abasaba kurushaho kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

IP Nsabuwera yababwiye ati :"Mujye musobanurira abatuye mu murenge wanyu ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba ari icyaha, binashobora gutera uwabinyoye uburwayi butandukanye, ndetse ko imbata yabyo idakora ngo ibashe kwiteza imbere."

Yababwiye kujya kandi babakangurira kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagaha amakuru Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe yatuma hafatwa abakoze ibyaha cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora.

Mbanzabugabo yasabye abo bagize Komite zo kwicungira umutekano muri uwo murenge kuba inyangamugayo mu byo bakora byose.

Yagize ati :"Ntawe utanga icyo adafite. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha, mugomba gutanga urugero rwiza."

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yabahaye, maze abasaba gukurikiza inama zose yabagiriye.

Umwe muri bo witwa Sinumvayo Emmanuel yagize ati :"Ku giti cyanjye, narushijeho gusobanukirwa akamaro ko guhanahana amakuru ku gihe."

Yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha aho biva bikagera nk’uko biri mu nshingano zabo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana