LATEST NEWS
Africa
Rutsiro : Yakubitiwe mu kabari ahita yitaba Imana
Publish Date: mardi 1er décembre 2015
VISITS :273
By Admin

Umusore witwa Haruna Kubwimana wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro yakubitiwe mu kabari aza kwitaba Imana.

Urupfu rw’uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko rwamneyekanye ku wa 30 Ugushyingo 2015 aho ngo mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo yagiye kunywera mu kabari k’uwitwa Tuyisenge Damien karimo umugore we ngo Haruna aza gushyamirana n’abakiriya yahasanze baramukubita bimuviramo gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Christophe Mudaheranwa, na we yemeza ko muri ako kabari ka Tuyisenge habaye gushyamirana kwa Haruna na bagenzi be nyuma biturutse ngo ku kuba yarasohoka agasitara ku bakiriya bagahita bamukubita.

Agira ati "Uwo musore yasanze abantu banywa mu kabari yishyujwe na nyiri’akabari ibihumbi bibiri yari amurimo yanga kuyishyura asohotse asitara ku bandi bakiriya bahita bamufata bitewe n’uko n’ubundi ngo yari asanzwe azwiho amahane baramusunika ashatse kwitabara babiri bamuviraho inda imwe baramukubita yitaba Imana."

Abamukubise barimo uwitwa Habinshuti ndetse na Elias Buregeya. Kuri ubu bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe umugore wacuruzaga muri ako kabari we yahise aburirwa irengero kuko yatorotse akaba agishakishwa.

Umurambo wa Kubwimana wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo abaganga bemeze neza icyamwishe, bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa none ku wa 01 ukuboza 2015.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...