LATEST NEWS
Africa
Rwamagana : Abanyeshuri basoza ikiciro rusange n’abarangiza ayisumbuye batangiye ibizamini bya leta neza
Publish Date: jeudi 12 novembre 2015
VISITS :394
By Admin

Nyuma y’uko abanyeshuli barangiza amashuli abanza barangije gukora ibizamini bal eta bisoza umwaka w’amashuli wa 2015, uyu munsi abanyeshuli barangije ikiciro rusange cy’amashuli yisumbuye ndetse n’abarangiza amashuli yisumbuye bo mu mashami atandukanye batangiye gukora ibizamini bya leta bibahesha uburenganzira bwo kuva mu kiciro kimwe bajya mu kindi.

Mu karere ka Rwamagana, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Muhongayire Yvonne abitangaza, ngo mu kiciro rusange (O’level) harimo gukoreshwa amasite 15 arimo gukorerwaho n’abanyeshuli 2,642.

Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye (A’level), mu karere ka Rwamagana hakaba hari amasite 6 arimo gukorerwaho ibizamini byo kwandika (Theorie), aya akaba arimo gukorerwaho n’abana 1,158, hakaba n’andi masite 7 azakorerwaho ibizamini bya siyansi muri pratique 327. Muri TVET hari amasite 2 azakoreraho abana 677, hanyuma muri TTC Bicumbi ikaba nayo ari centre ukwayo, hakaba harimo gukorera abana 207 bayirangijemo.

Mu gihugu cyose, Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’uburezi ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter, Dr Musafiri Pappias yatangaje ko Abanyeshuri 129 065 aribo batangiye ibizamini bya Leta, muri bo 86 378 ni abakora ibizamini by’icyiciro rusange (O’ Level) naho 42 687 bakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level).

Mu mashuri y’isumbuye, icyiciro rusange (O-Level), ibizamini byatangiye none tariki 11 Ugushyingo 2015, bizasozwa tariki 18 Ugushyingo. Ibizamini bikaba byatangiriye ku Kizamini cy’imibare (Mathematics).

Mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), ho ibizamini bizasozwa tariki 16 Ugushyingo kubiga amasomo y’indimi nka “English-French-Kinyarwanda (EFK)” ; abandi barimo abiga “Mathematics-Economics-Geography (MEG)” basoze tariki 17 Ugushyingo ; abandi barimo abiga Mathematics-Physics-Geography (MPG)” basoze tariki 18 Ugushyingo ; abandi barimo abiga “Physics-Chemistry-Mathematics (PCM)” basoze tariki 19 Ugushyingo, naho abandi barimo “Mathematics-Chemistry-Biology (MCB)” basoze ibizamini tariki 20 Ugushyingo.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana