LATEST NEWS
Africa
Rwamagana : Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora
Publish Date: mardi 26 janvier 2016
VISITS :517
By Admin

​Abagabo babiri aribo Nkundwanabose Jean Claude na Uwukunda Elise bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana tariki ya 24 Mutarama nyuma yo gutekera umutwe umuturage wo mu murenge wa Kigabiro biyita ko ari abapolisi bakamusaba amafaranga ya ruswa bavuga ko acuruza kanyanga.

Asobanura uko byagenze,uyu muturage witwa Gahiza Laurent yagize ati :” baje iwanjye ari bane mu gihe cya saa kumi n’ebyiri bari mu modoka y’ivatiri ifite purake RAA343U, binjira mu iduka umugore wanjye arimo gucuruza. Biyitaga abapolisi ku buryo umwe muri bo yavugaga ko akuriye ubugenzacyaha mu karere ka Rwamagana. Bari bambaye imyenda yabo isanzwe itari iy’akazi ka polisi. Basabye umugore amafaranga ya ruswa bavuga ko bafite amakuru ko acuruza kanyanga”.

Gahiza akomeza avuga ko uku guterwa ubwoba byatumye umugore we abaha amafaranga ibihumbi bitanu cyakora bakomeza kuvuga ko ari make. Uyu muturage yakomeje avuga ko umugore we yamuhamagaye ngo aze kureba abo bagabo ahageze nabo bamubwira ko ari abapolisi bamusaba amafaranga kugira ngo batamujyana kumufunga bamushinja gucuruza kanyanga.

Gahiza avuga ko nyuma yo kubona ibintu bikomeye yemeye kubaha amafaranga ibihumbi 50, maze bamushyira muri iyo modoka bajya kuyabikuza kuri banki ahita ayabaha. Aba bagabo bakimara kuyafata bahise bagenda ariko baza gufatirwa ahitwa i Ntunga berekeza mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko hari umuturage watanze amakuru kuri polisi muri aka karere yerekeranye n’ubu butekamutwe.Ubu babiri nibo bafunzwe mu gihe abandi babiri bagishakishwa kuko bavuye mu modoka bakiruka bakimara kubona ko ibyabo byamenyekanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo bariya batekamutwe bafatwe.

Yakomeje avuga ko aba batekamutwe hari ahandi hantu hatatu bari babanje kunyura baka abaturage amafaranga, nanone biyita abapolisi bakababwira ko bafite amakuru ko bacuruza kanyanga. Yavuze ko hari aho batwaye umuturage ibihumbi 150. IP Kayigi yasabye abaturage gukomeza ubu bufatanye buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi bagatanga amakuru hakiri kare y’abantu bakora ibikorwa bidaobanutse kugira ngo habeho gukumira no gufata abanyabyaha batandukanye.

Icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO
Safe

Ariko ndagirango abanyamategeko bacu bazadusobanuriro iki kintu : Ubundi iyo bigaragaye ko umuntu yemeye gutanga ruswa nubwo yaba ayiha abatekamutwe bikamenyekana, ubundi we ntaba agomba guhanirwa icyo cyaha ?

Rwihandagaza

Urubyiruko rwu Rwanda turi maso kandi ndunva ntamuntu ugikeneye amaraso mugihugu. Ibyo byihebe tubyirindire kure hari bginshi byo tugomba gukora kugirango twiyubakire igihugu aho kugisenya.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...