LATEST NEWS
Africa
Sobanukirwa ibyerekeranye n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana
Publish Date: jeudi 24 décembre 2015
VISITS :199
By Admin

Ubwambuzi bushukana ni uburyo umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo.

Ibi ni ibisobanurwa na Superintendent of Police (SP) Jean Claude Karasira ni umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’ubushukanyi mu ishami ry’ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko iki cyaha gikorwa mu buryo bunyuranye burimo ; kwiyitirira amazina atari yo ,kwiyitirira imirimo udafitiye ububasha,kwizeza undi ikiza ,no gutinyisha ko hari ikizaba kibi.

Abakora icyo cyaha baba bagamije kwambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo. Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Hari uburyo bwakunze kugaragara bwakoreshejwe mu gukora icyo cyaha mu myaka ya 2013-2014. Twavuga nk’ubutubuzi ; ibi bikunze gukorwa n’ababeshyi (escrocs) bakunze kwinjira muri taxi irimo abagenzi bakababwira ko imbere hari ikibazo muri Banki y’u Rwanda (BNR), ko hari amafaranga yibwe, ko barimo gusaka abantu bakanayabasangana bityo bakayabatwara. Uwo mubeshyi avuga ko uyashyira mu kintu ukayamuha akayakubikira, nyuma akaza kugusubiza ikintu kirimo ibipapuro.

Hari kandi abiyita abakozi ba sosiyeti ikora imihanda ya Strabag babeshya abaturage ko bagura ibikoresho bitandukanye bagamije kwiba amafaranga y’abaturage.

Hari n’abandi iyo bakuziho amafaranga, bakwegera bakakwereka uburyo hari amabuye y’agaciro bafite bagiye kugurisha ku mafaranga make maze kubera uburyo bihuta cyangwa bagize ikibazo cyibatunguye cyihutirwa kandi bakeneye amafaranga, bakakubwira ko ubaha amafranga make kuko byihutirwa ubundi ukazayagurisha witonze ukuramo inyungu nyinshi.

Icyo gihe umaze kuyabaha ntiwongera kubabona ndetse na terefone bazikuraho.

Hari kandi abigira abanyabwenge n’impuguke bakabeshya bamwe mu bayobozi b’ibigo gufatanya muri gahunda zabo, bwacya bakabahamagara babasaba kubohereza amafaranga ko imodoka zabapfiriyeho bari mu ntara kuko bafite amadorali, n’andi mafaranga y’amahanga ko nta manyarwanda bafite aho imodoka yabapfiriyeho, basaba ko amafaranga yoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mobile money. Aba nabo iyo ubahaye amafaranga ntiwongera kubaboa.

Twanavuga nanone abaterefona abanyeshuri barangije za kaminuza n’ayisumbuye bababwira ko bababoneye akazi kure y’aho batuye, bakabasaba kohereza amafaranga yo gukodesha amacumbi kuri mobile money barangiza bagakuraho nimero.

SP Jean Claude Karasira yavuze ko hari zimwe mu ngorane ziboneka zirimo ; kutabona abo babeshyi kugirango bakurikiranwe kuko akenshi imyirondoro yabo iba igoye kumenya kuko baba bakoresha imyirondoro mihimbano kandi bakorera kuri telefoni cyane.

Yakomeje avuga ko niyo babonetse hari ubwo habura ibimenyetso, kuko ibyo bikorwa by’ubwambuzi bushukana bikorwa abantu biherereye ku buryo nta bindi bimenyetso biba bihari. Nanone kandi uwo babeshya ajya kumenya ko bamubeshye hashize igihe bikagora kwegeranya ibimenyetso

SP Jean Claude Karasira yagize n’impanuro aha abaturage zirimo :” Kwirinda umuntu wese waba uwo uzi cyangwa utazi ukwizeza ko agiye kuguha amafaranga cyangwa ibintu by’igiciro kandi nta kintu aguca.

Yasabye kandi abantu gushishoza no kwikuramo inyota yo gukira vuba ku bintu utavunikiye. Abantu kandi barasabwa gutangira amakuru ku gihe, mu gihe hari ibigaragaza ko hari igikorwa cy’uburiganya kigiye kuba, ndetse bakifashisha vuba inzego za Polisi zibegereye mu gihe igikorwa nk’icyo cyabaye”.

Hari imirongo ya terefone wakwifashisha mu bijyanye no gutanga amakuru ku bwambuzi bushukana : 112, 0788311152, 0788311829, 0788311164 mu mujyi wa Kigali, ndetse no kwegera ibiro bya Polisi biri mu mirenge hose.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...