LATEST NEWS
Africa
Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano
Publish Date: jeudi 11 février 2016
VISITS :278
By Admin

​Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kujya basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko atari amahimbano, kandi igihe bagize uwo bayabonana, bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Ubu butumwa bukurikira ifungwa rya Niyigena Straton, ufite imyaka 22 y’amavuko na Mfitumukiza Emmanuel , ufite 22, aba bombi bakaba, ku itariki 9 Gashyantare, barafatanywe amafaranga y’u Rwanda 60,000 by’amahimbano agizwe n’inoti 60 z’amafaranga igihumbi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko aba bombi bagiye ku muntu utanga serivisi za Tigo cash, maze Niyigena amubwira ko ashaka kohereza ibihumbi 60,000 by’amafaranga y’u Rwanda kuri Konti ya Tigo cash y’umugore we.

Yongeyeho ko Niyigena yabwiye uwo yasabaga iyo serivisi ko simu kadi ye yayishyize muri terefone ya Mfitumukiza kubera ko we ntayo afite, hanyuma, amusaba kumwemerera agakoresha iyo terefone ya mugenzi we mu kohereza ayo mafaranga.

SP Mbabazi yakomeje avuga ko, aho kohereza ayo mafaranga kuri Konti ya Tigo cash y’umugore we nk’uko yari yabivuze, Niyigena yayohereje ku ye.

Yagize ati :" Niyigena yahise aha uwo utanga serivisi za Tigo cash izo noti 60, maze ayasuzumye, asanga ari amahimbano, ahita ahamagara Polisi y’u Rwanda, iraza irabafata bombi, hanyuma, isangana Niyigena terefone kandi yari yavuze ko ntayo afite."

SP Mbabazi yavuze ko bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Jabana mu gihe iperereza rikomeje.

Yashimye uwo utanga serivisi za Tigo cash kuba yarihutiye kumenyesha Polisi y’u Rwanda akimara gutahura ko amafaranga yari ahawe ari amahimbano.

Yagize ati :"Amafaranga y’amahimbano atera igihombo abayahawe. Na none, amunga ubukungu kuko atesha agaciro ifaranga nyaryo. Abantu bakwiriye rero kutayigana no kutayakwirakwiza, kandi bagatanga amakuru y’ababikora."

Ingingo ya 603 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti yavuzwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga akanayakwiza mu bandi, nubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).

Umuntu wese wahawe amafaranga y’ibiceri, y’inoti cyangwa impapuro zifite agaciro k’amafaranga, bikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, byiganywe cyangwa byahinduwe akabitwara yibwira ko bidafite inenge ariko aho ayimenyeye akabikwiza mu bandi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...