LATEST NEWS
Africa
Transparency International irashima ingamba Polisi yafashe mu guhashya ruswa
Publish Date: jeudi 25 février 2016
VISITS :92
By Admin

​Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa Transparency International (TI) urashima Polisi y’u Rwanda ingamba yafashe mu kurwanya ruswa.

Ibi ni ibyavuzwe na Elena Panfilova, umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’ubuyobozi y’uyu muryango ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda kuwa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016. Yavuze ko ingamba zafashwe na Polisi y’u Rwanda zo kurwanya ruswa zishimishije kandi zikaba zigomba gukomeza. Yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana, ari kumwe na bamwe mu bapolisi bakuru bakuriye amashami muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasobanuriye Panfilova ingamba ziriho zo kutihanganira na gato ruswa muri Polisi y’u Rwanda. Muri izo ngamba harimo kuba abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bakuru bamenyekanisha imitungo yabo.

Hanashyizweho kandi ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe imyitwarire myiza, ikigo gishinzwe kwigisha indangagaciro za Polisi, gukorera ku mihigo n’ibindi.

IGP Gasana yakomeje abwira umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’ubuyobozi y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa ko Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere myiza, Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa Muntu ndetse n’uturere 30. Aya masezerano akaba arebana no gushyira ingufu hamwe mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Yagize ati :” ingamba zose twafashe zigamije kudatandukira ngo tuve mu murongo. Mu by’ukuri, amategeko yacu ndetse n’itegeko nshinga ry’igihugu bisobanura ku buryo burambuye ibyerekeranye na ruswa, abayikekwaho ndetse n’ingano yayo mu gihe habayeho ikurikiranwa ryayo ku rwego rw’amategeko.

Yakomeje avuga ko ruswa igira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu, aho yavuze ko igihugu gifite inzego zamunzwe na ruswa kiba cyarangiritse ku mpande zose.
IGP Gasana yagize ati :” u Rwanda nk’igihugu cyihuta mu iterambere ntidushobora kwemera kuba imbata ya ruswa, niyo mpamvu twashyize ingufu zose mu kuyirwanya ku buryo tugomba kuyihashya ndetse tukanayica burundu mu gihugu cyacu”.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikoresha uburyo bwose bushoboka mu kuyirwanya ; burimo kuba abaturage bahamagara imirongo itishyurwa yashyiriweho mu kwakira no kumva ibyifuzo n’ibirego by’abaturage byerekeranye na ruswa ndetse hagakoreshwa n’itangazamakuru mu gihe hari abayifatiwemo.

Mu bibazo bitandukanye byagaragajwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda harimo ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibindi bijyanye n’iterambere ririho, byose bikaba bibangamiye iyi si.

Agira icyo avuga ku byari bimaze kuvugwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Panfilova yagize ati :” ingamba mwafashe zo kurwanya ruswa ziratangaje, nashimishijwe n’uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana ku buryo buboneye n’imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’indi y’abaturage itandukanye.

Yakomeje avuga ko kurwanya ibyaha bya ruswa, bisaba ko ibihugu byose byumva kimwe ububi bwayo ndetse n’ibindi byaha biyishamikiyeho, bityo abayifatiwemo ndetse n’abandi banyabyaha muri rusange bakumva ko badakwiye kwidegembya.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’ubuyobozi y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa bumvikanye ku kongera ubufatanye n’imikoranire myiza mu kuyirwanya.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...