LATEST NEWS
Africa
Twirinde abashaka kuvangira ADEPR – Rév Pasteur Sibomana
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :332
By Admin

Imyaka 75 irashize itorero rya ADEPR rivuga ubutumwa bwiza mu Rwanda ari na ko rikora imirimo itandukanye yunganira gahunda za leta.

Mu ijambo umuvugizi w’ ADEPR Rev Pasteur Sibomana Jean yagejeje ku bakirisitu bitabiriye umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’ADEPR mu rurembo rw’Iburengerazuba wabereye mu karere ka Rusizi, yavuze ko hari byinshi byagezweho kandi bikwiye gusigasirwa.

Pasteur Sibomana umuyobozi mukuru w’ ADEPR akaba n’umuvugizi w’iryo torero, yagarutse ku buhanuzi bumaze iminsi buvugwa ndetse na bamwe bakomeje gushaka kuvangira iri torero.

Yasabye abakirisitu kwirinda abashaka kuvangira itorero. Yagize ati “Mwirinde abashaka kuvangira ADEPR, abazana ubuhanuzi buvangira iterambere ni ukubirinda kuko bahungabanya umutekano wanyu n’uw’igihugu.”

Umuvugizi w’ADEPR, Rev Pasteur Sibomana, akomeza asaba abakirisitu ko uwabona bene abo bahanuzi bajya bihutira kubagira inama, cyangwa ngo bakihutira kubimenyesha abashumba akaba ari bo bagira inama abitwa ko barimo guhanura.

Ikibazo cyakunze kujya cyumvikana muri iri torero, ni igishingiye ku buhanuzi bwagiye burivugwamo ariko buzanywe na bamwe mu bayoboke baryo, ubwo buhanuzi bukaba butaravuzweho rumwe kuko ubwinshi bwakuraga abanyarwanda umutima.

Bamwe mu bahanga mu nyigisho za bibiliya bavuga ko ubuhanuzi buvangiye butuma abaturage bahangayika bigatuma badakora imirimo yakabaye ibateza imbere.

Abandi kandi bavuga ko umuntu yagombye kugira ubwenge akamenya kuvangura ubuhanuzi buvangiye kandi bw’ibinyoma n’ubuhanuzi buturutse ku Mana butarimo amarangamutima ya muntu.

Ubuyobozi bw’itorero ry’ADEPR buvuga ko burimo kwitegura Yubile y’imyaka 75 iri torero rivuga ubutumwa bwiza mu Rwanda, rikaba ryaragiye rishyigikira gahunda za leta zirimo kubaka amashuri, amavuriro, kubakira abatishoboye, gushyigikira gahunda ya Gira Inka yazanwe na Perezida Paul Kagame, kwigisha abatazi gusoma no kwandika ndetse no kuba iri torero ryarashyigikiye gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Tubibutse ko ADEPR izizihiza isabukuru y’imyaka 75 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2015, kuri Stade Amahoro.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...