LATEST NEWS
Africa
U Bwongereza : Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa
Publish Date: vendredi 30 septembre 2016
VISITS :1362
By Admin

Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga w’u Bwongereza, James Wharton, uvuye mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, yatangaje ko yatunguwe n’uburyo yasanze igihugu cyarateye imbere.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko yiboneye uburyo inkunga u Bwongereza bwateye u Rwanda yavanye abatishoboye mu bukene binyuze muri gahunda ya Vision Umurenge (VUP).

Minisitiri Wharton yonengeyeho ko yanasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro akabona ukuntu ikoranabuhanga ryagabanyije igiciro cy’ibicuruzwa rikazamura imisoro.

Ati” Nasanze u Rwanda rwarateye imbere bitangaje mu myaka 20 ishize. Ntewe ishema no kuba u Bwongereza bwarateye inkunga u Rwanda muri urwo rugendo, none abantu basaga miliyoni 1.5 bakaba baravuye mu bukene. Birashimishije kubona ukuntu ubufatanye twashinze bukomeye.

“ Igihugu cyacu cyiyemeje gukomeza gutanga inkunga kigenera u Rwanda kuko : Ifasha mu guhangana n’ubukene, kuzamura ubukungu, gushyigikira ishoramari no guhanga imirimo, biryo uburumbuke bukiyongera, u Rwanda rugashobora kwifasha. Ni na ngombwa ko dushora imari mu mahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari kuko ari intego u Rwanda n’u Bwongereza bihuriyeho.”

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Minisitiri Wharton yaganiriye n’uw’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete hamwe n’uw’Uburezi, Dr Papias Musafili, ku guhangana n’ubukene, kugeza uburezi kuri bose, kuzamura ubukungu n’ishoramari. Yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Amb Claver Gatete

Dr Musafili Papias, Minisitiri w’Uburezi

Mu myaka itanu ishize u Bwongereza rwafashije u Rwanda mu kuvugurura politiki y’ubutaka, gufasha abana 354 000 kwiga amashuri abanza. Gutuma abaturage 355,000 batangira kugana amabanki no guhangira imirimo abakabakaba 400 000 batishoboye kurusha abandi.

Iki gihugu kandi giherutse kurekura miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda agamije gushakira abahinzi bo mu Rwanda isoko muri gahunda yitwa IMSAR.

Umuyobozi wa RRA asobanurira Wharton uko ikoranabuhanga riterwa inkunga n’u Bwongereza rikomeje kuzamura imisoro

Source : Imvaho

IBITEKEREZO
Bernard

Yego databuja mwiza ! komeza uduhe ! Uduhaye araduhaka tugahora tuli impa gusa !! Wenda uzageze n'ubwo uzajya udutamika. Tuzajya tukuramya gusa ntakindi.Ube ilivuzumwami dukomeyombi dutere ivi Nyagasani utazava aho udukuraho amaboko ! Ehhhhé imbwa zaba zituliyeeeee weee !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...