LATEST NEWS
Africa
U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe ; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame
Publish Date: dimanche 11 septembre 2016
VISITS :783
By Admin

Ubwo yagezaga impanuro ku bayobozi batandukanye nyuma yo gusinya imihigo y’umwaka wa 2016/2017, Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’aho usanga inzego zidasenyera umugozi umwe

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko nta gisobanuro gifatika gihari cyatanga impamvu hari aho usanga ibyiyemejwe bitagerwaho, ashimangira ko abona biba byatewe n’abayobozi baharanira inyungu zabo bwite bakirengagiza iza rusange.

Perezida Kagame yavuze ko amajyambere, demokarasi no kwishyira ukizana ari ibintu bitatu bitagongana nubwo hari ababisanisha bityo gutera imbere bidakwiye kugongana n’imiyoborere myiza cyangwa ubwisanzure bwa muntu.

Mu mpanuro yabahaye, yababwiye ko kutifuza ari ikintu bakwiye guharanira bakagishyira imbere y’ibindi byose.

Yanenze kandi ibihugu by’amahanga bishaka ‘kurindagiza’ ibigitera imbere bigamije kugena uko bibabo, avuga ko Abanyarwanda bakwiye guharanira ibyabo, bakamenya ko ubwisanzure nyabwo ari imibereho myiza ishingiye ku kudasonza ngo wifuze ibyo kurya, kudahora wayobewe uko uri butware umwana wawe ku ishuri cyangwa kumuvuza niba yarwaye.

Umukuru w’Igihugu yagereranyije iriya myitwarire yo kumva ko uzafasha umuntu gutera imbere ari uko yaburaye cyangwa hari ibyo adakora neza, nko gutizwa inzu igihe nyirayo ayishakiye akayikwambura.

Yagize ati “Ni nko gufata inzu ukayintiza aho washakira ukaba wayinyambura cyangwa ukirirwa uyinshunagurizaho ngo nurangiza umbwire uti ufite ubwigenge nibura. Nta bwigenge mfite kuko nta nzu mfite, njye ndashaka inzu nita iyanjye ntabwo nshaka inzu umpa. Icyo bita gusembere ni iki ? Ntabwo nshaka gusembera, ntabwo nshaka unsembereza, nshaka iyanjye. Iki gihugu cy’u Rwanda mureba, ni inzu yacu ntabwo dusembereye.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange gutekereza ko u Rwanda ari inzu yabo, bagaharanira kuyagura no kuyigira nziza kurushaho.

Ati “Niyo mpamvu tuvuga ubumwe, Abanyarwanda tukaba hamwe tukagira inzu yacu tukayitunganya, tukayisukura ndetse tukagenda tuyagura, tukagenda tuyisubiramo yari ifite icyumba kimwe ikagira bitatu utari ufite intebe nziza ukazizana ukazishyiramo, ukayikubura […] igihugu cyacu twaje hano guhigira mu bikorwa bitandukanye mu bitekerezo bityo muvuge muti ni inzu yacu turimo dusukura twubaka neza ikabera ba nyirayo, abayituyemo.”

Muri uyu muhango Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma uturere tumwe tuza inyuma mu kwesa imihigo, ari imikoranire mibi y’abayobozi, aho usanga bakora bonyine.



Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bashaka gukora neza badakora bonyine, ahubwo bakorana n’abandi bagakurikirana ko ibyagombaga gukorwa byakozwe bityo bakageza igihugu kure heza.

Igihe.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...