LATEST NEWS
Africa
U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara
Publish Date: jeudi 31 mars 2016
VISITS :1037
By Admin

Guverinoma y’u Rwanda yamenyeshejwe iby’urupfu rwa Jacques Bihozagara wahoze ari Minisitiri mu Rwanda rwabaye kuwa Gatatu tariki 30 Werurwe 2016 muri gereza ya Mpimba mu Burundi.

Mu itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, rivuga ko iby’uru rupfu bidasobanutse neza, dore ko kuva mu kwezi k’ukuboza Bihozagara yari afungiwe muri iyi gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ushinzwe Afurika, Mr. Eugene Fixer Ngoga yagize ati “Jacques Bihozagara ni umwe mu Banyarwanda benshi bapfuye mu buryo budasobanutse mu mezi ashize.”

Yakomeje agira ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda irifuza guhabwa amakuru y’ukuri aturutse mu butegetsi bw’u Burundi, ayimenyesha uburyo uyu mugabo yapfuyemo ndetse ndetse n’ibisabanuro ku mpamvu zatumye afungwa kuva mu kwezi k’Ukuboza.”

Eugene Fixer Ngoga na RIP Bihozagara Jacques

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda kandi yahamagariye ubutegetsi bw’u Burundi korohereza umuryango wa Nyakwigendera ku buryo bwo kugeza mu Rwanda umurambo we.

IBITEKEREZO
sebo

Sinzi niba ubunyarwanda tuburushanya ariko njye mbona twari gukoresha nabwa buryo twakoresheje kuri Rose na Karake. Naho ubundi uyu musaza leta yaramurangaranye.

Inkuru

Ariko nta soni na mba ,. Ubugome byose mwamukoreye, ubu apfuye nibwo mumukunze ? Musigeho fpr muhave rwose... Cg mwikundira abapfu gusa ?Nagende Bihozagara apfuye nabi ! nta kindi nongeraho

Eric

Mukunda abapfu kuruta abazima, amaze amezi ane(4) mugihome ntanumwe ntawigeze Abaza bye none arapfuye mutangiye kubaza ibye .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana