LATEST NEWS
Africa
Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gutanga umusaruro ushimishije
Publish Date: mercredi 1er juin 2016
VISITS :99
By Admin

Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu gucunga umutekano bafashe ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu bashyira imbaraga mu gukangurira abaturarwanda kwirinda iki cyaha no kugira uruhare mu kukirwanya.

Icuruzwa ry’abantu riri mu byaha by’inzaduka biteye inkeke isi yose muri rusange, bikaba bifatwa nk’ibyaha ndengamipaka bikorwa ku buryo buteguwe ku rwego ruhanitse.

Mu nama mpuzamahanga zinyuranye zijyanye n’umutekano, byagaragaye ko icuruzwa ry’abantu rigenda rifata intera ndende ; aho abacuruzwa bavanwa cyane cyane ku mugabane wa Afurika bajyanwa ku wa Aziya , mu bihugu by’Abarabu n’ahandi.

Ku bwa Raporo y’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 600 n’ibihumbi 800 bambutswa imipaka mpuzamahanga bajyanwa gucuruzwa ; aho mirongo inani ku ijana (80%) byabo ari igitsinagore ;naho ½ cy’abo akaba ari abana.

Iyi raporo igaragaza ariko ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu muri aka karere u Rwanda ruherereyemo atari byinshi ugereranije n’ahandi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati : "Ku ruhande rw’u Rwanda, twahuye n’ibibazo bike bijyanye n’icuruzwa ry’abantu ; ariko kandi twabashije kurokora abantu bajyanwaga gucuruzwa mu bindi bihugu barimo abakomoka muri aka karere ndetse no hanze yako nko muri Uganda n’Uburundi. Mu 2009, abantu 51 bo mu gihugu cya Bangladesh bafatiwe i Kigali bajyanywe mu gihugu cya Mozambique."

Itumanaho ry’uburyo bw’ikoranabunga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rikoreshwa ku mipaka y’u Rwanda kuva mu 2013 ryatumye hatahurwa ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’iki cy’icuruzwa ry’abantu ; ndetse hanafatwa ababikoze.

ACP Twahirwa yagize kandi ati :"Mu ngamba Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bafashe harimo gusobanurira umuryango nyarwanda ingaruka z’icuruzwa ry’abantu risigaye rifatwa nk’uburyo bushya bw’ubucakara ; aho abantu bafatwa nk’ibicuruzwa."

Yakomeje avuga ko ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwunganiwe n’ingamba zo kurushaho gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Yagize na none ati :" Na none twafashe izindi ngamba zirimo izishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu ubwabyo, izishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byo muri aka karere, ndetse n’izijyanye n’ubufatanye mpuzamahanga, ibi bikaba byarunganiye gahunda zisanzweho za Guverinoma y’u Rwanda.

Mu gushyira mu bikorwa ubwo bufatanye, habayeho ubukangurambaga ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga harimo inama zinyuranye zari zigamije gushakira hamwe umuti urambye iki kibazo. Na none hakozwe ubukangurambaga bugamije gusobanurira umuryango nyarwanda uburyo abakora icuruzwa ry’abantu babigenza, amayeri yabo, ibyiciro by’abantu bibasira kurusha abandi, aho bajyanwa gucuruzwa, ndetse n’ingaruka bahura na zo."

Raporo iheruka y’Ubunyamabanga bwa Leta z’Unze Ubumwe za Amerika ku icuruzwa ry’abantu yo mu 2015, ivuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ndetse ikerekana ko rwafashe ingamba zigaragara mu kurikumira.

ACP Twahirwa yongeyeho agira ati, "Ubukangurambaga dutanga si ubwo kwirinda icuruzwa ry’abantu gusa, ahubwo tunakangurira abantu kwirinda kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga bidatangiwe uburenganzira. Kugira ngo ibi bigerweho, abaturage ni bo bafatanyabikorwa ba mbere kuko ari bo batanga amakuru ku bikorwa byose babona ko bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu. Ibi bikaba biri mu byatumye Polisi y’u Rwanda ibasha gukumira ibi byaha mu Rwanda. "

Mu 2013, Polisi y’u Rwanda yatabaye umwana w’umukobwa w’Umunyarwandakazi wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye wari warajyanywe muri Zambiya anyujijwe muri Uganda na Tanzaniya.

Uwo mwana amaze kugarurwa yashyikirijwe umuryango we, ibi byose bikaba byarakozwe ku bufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu bya Zambiya, Uganda, Tanzaniya na Polisi mpuzamahanga (Interpol).

ACP Twahirwa yakomeje avuga ati,"Intego yacu ni ukurushaho kurwanya iki cyaha, kandi ndahamya ndashidikanya ko dufatanije tuzagera ku birenze ibyo tumaze kugeraho mu kukirwanya."

Yagize kandi ati :"Turashima abafatanyabikorwa bacu barimo inzego zitandukanye za Leta, ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha, urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing Organization- RYVCPO), amahuriro yo kurwanya ibyaha arimo ay’abatwara abagenzi n’ay’abanyeshuri, ndetse n’abaturage kubera uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya iki cyaha."

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...