LATEST NEWS
Africa
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukomeje gusura abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi
Publish Date: vendredi 15 janvier 2016
VISITS :231
By Admin

​Ubuyobozi bukuru ba Polisi y’u Rwanda bukomeje gahunda ngarukamwaka yo gusura abapolisi hirya no hino mu mitwe bakoreramo babagezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwifuriza abapolisi umwaka mwiza bunabashimira akazi keza bakora ndetse no ku mikorere y’akazi kabo.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Mutarama 2016, hari hatahiwe Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali n’iyo mu karere ka Bugesera, bakaba bahuriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmnuel K Gasana yabonanye n’abapolisi…bayobora abandi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ikora kinyamwuga, kuba ihora iri maso,ikorana ubushishozi kandi igaharanira ko igihugu gihora gitekanye.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu butumwa bwe yagize ati :” Polisi y’u Rwanda igomba gusubiza amaso inyuma ikareba ibyagezweho n’imbogamizi yahuye nazo. Mugomba rero kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa mwagezeho mu mwaka w’2015. By’umwihariko uruhare rwanyu mu iyubahirizwa ry’amategeko no gucunga umutekano, ndetse no kugarura amahoro ku isi bityo, mukishimira kuba mukora kinyamwuga.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakomeje avuga ko yizera ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora neza muri uyu mwaka w’2016, ishyira mu bikorwa inshingano zayo kandi ifite ishema, ndetse ikorera mu mucyo.

Nk’uko byagenze ku mitwe yasuwe mu itangizwa ry’iyi gahunda, ubu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nibwo abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bakomeje kugeza ku bapolisi babasaba gukomeza uwo murongo wo kuzuza neza inshingano zabo.

IGP Emmanuel K.Gasana Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana aganira n’abapolisi bayobora abandi bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera, yababwiye ko bagomba guhora bisuzuma bagafata ingamba zo guhora bakora neza akazi.

IGP Gasana yagize ati :” Nyuma y’ubutumwa bw’Umukuru w’igihugu, namwe mugomba kwisuzuma no kwinenga maze mukavana ibidatunganye mu byo mwakoraga, kandi mukarangwa n’ubwitonzi mu gufata ibyemezo no kurangwa n’umucyo mu kazi kanyu.”

Bamwe mu bayobozi ba Polisi y’Urwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yibukije abapolisi ko ubu Polisi y’u Rwanda ihanganye n’ibyaha biri hagati mu gihugu n’ibyaha ndengamipaka birimo ibikomeye nk’iterabwoba, ubutagondwa (radicalization) ndetse n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga ; aha akaba yagize ati :” Mwe nk’abapolisi bayobora abandi, mugomba kumenya ibi byaha,amategeko abihana kandi mukamenya uko babirwanya hagendewe ku ihame ryo gukorana n’izindi nzego ngo mukumira ibyaha.”

IGP Emmanuel K.Gasana asoza, yagarutse ku byo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho maze asaba aba bapolisi bayobora abandi kubibumbatira no gukora ibishoboka byose kugira ngo polisi igume muri uwo murongo, aho yagize ati :”Mugomba kujyana n’igihe ndetse na gahunda za Leta kandi mukarangwa no kurwana ku isura nziza y’igihugu, ibi byubahirijwe, nta kabuza muzagira uruhare mu mpinduka nziza muri iki gihugu.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...