LATEST NEWS
Africa
Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka
Publish Date: vendredi 26 février 2016
VISITS :385
By Admin

Mu gihe abanyabyaha ndetse n’amatsinda yabo bakomeje guhindura uburyo bakoramo ibikorwa byabo bihungabanya umutekano, ikoranabuhanga ryitwa I-24/7 rikoreshwa n’ibihugu 190 bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ryatumye hanozwa imikoranire y’ibihugu by’ibinyamuryango by’uru rwego rw’umutekano ku Isi.

Umuyobozi w’Ishami rikorana na Polisi Mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda(Interpol), Assistant Commissioner of Police (ACP) Antony Kuramba yavuze ko I-24/7 ifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gufata ababikoze, ndetse yongeraho ko iri koranabuhanga rikoreshwa ku mipaka yose y’u Rwanda.
Yagize ati :"Iri koranabuhanga ryafashije mu gufata imodoka zibwe muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango zikajyanwa mu kindi na cyo kiwugize."

Ibi ACP Kuramba yabivugiye mu muhango wo gushyikiriza Polisi y’igihugu cya Uganda imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Noha ifite nomero ziyiranga UAL 123L, uwo muhango ukaba warabereye ku mupaka w’u Rwanda wa Kagitumba, mu ntara y’uburasirazuba ku itariki 24 Gashyantare.

Aha Kagitumba, ni na ho yafatiwe ku wa 2 Gashyantare uyu mwaka nyuma y’aho iri koranabuhanga rya I-24/7 rigaragarije ko iri ku rutonde rw’imodoka zibwe.

Nyuma y’aho ifatiwe, byaje kugaragara ko inzego z’ubuyobozi zo muri Uganda zari zaramaze kuyifata ndetse ziyisubiza nyirayo witwa Deo Arinitwe, ariko ntizayikura muri ririya koranabuhanga nk’igishakishwa, akaba ari na yo mpamvu yatumye ifatirwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari ni we wayishyikirije Edward Gakuru, akaba ari we wari uhagarariwe nyirayo.

ACP Kuramba yagize ati :"Ibi bigaragaza ko twakajije umutekano ku mipaka yacu dukoresheje ikoranabuhanga. Bituma turwanya bene ubu bujura ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka."

Ikoranabuhanga rya I-24/7 ni uburyo bukoreshwa n’ibihugu 190 bigize Umuryango wa Polisi mpuzamahanga mu guhanahana amakuru ku byaha ndenga mipaka.

By’umwihariko, U Rwanda rukoresha iri koranabuhanga ku mipaka yarwo 13, kandi kuva aho ritangiye gukoreshwa ; hamaze gufatwa imodoka zigera kuri 12 zibwe mu bihugu birimo Ubuyapani, Uganda, Kenya,Ubwongereza, n’Ububirigi, kandi zose zashyikirijwe ba nyirazo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...