LATEST NEWS
Africa
Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane
Publish Date: mercredi 1er juin 2016
VISITS :727
By Admin

Abaturage bo mu murenge wa Ndera bamaze imyaka n’imyaka basaba yuko umuhanda uva ahitwa kuri 15 ukanyura kubitaro by’abafite ubumuga bwo mu mutwe, ufata ku murenge ukanarengaho werekeza Musave no mu murenge wa Bumbogo washyirwamo kaburimbo ariko ntibikorwe kandi mu by’ukuri ubona byari bikwiye.

Muri bya bihe by’imvura tuvuyemo uyu muhanda warangiritse cyane, henshi hazamo ibinogo binini bituma imodoka zibisikana ku kaburembe. Abantu bamwe baje kugerageza gusiba ibyobo biri hafi y’aho batuye. Ibindi bigeragezwa gusibwa n’umuganda w’ubushize, naho ubuyobozi bw’umuremge burabunganira busiba hafi ibyobo byose byari byasigaye bidasibwe muri uwo muhanda.

Ibintu byakoreshejwe gusiba ibyo byobo n’ibitaka byagiye bikurwa ahantu hatandukanye.

Isibwa ry’ibyo byobo ryarafashije cyane kuko ubu abantu batakigenda bicekagura mu mamodoka kandi izo modoka zikabisikana neza. Ariko ibyo byobo byateje ikibazo gikomeye cy’umukungugu. Ubusanzwe uwo muhanda unyurwamo n’ibikamyo byinshi bya //ORIZON biba bigiye cyangwa bivuye gutunda ibitaka za Bumbogo cyimwe n’ibindi bikamyo bitunda amabuye.

Ibyo bikamyo uko byangiza uwo muhanda ni nako biba bitumura umukungugu mwinshi cyane ku buryo kigucaho kigasiga wabaye ivumbi gusa gusa, n’iyo giciye ku yindi modoka gisiga kiyihindanyije.

Uwo muhanda tuvuga uwusangamo amamoto cyangwa amagare menshi yunguruza abantu. Ariko ubu abantu benshi ntibagikunda kugendera kuri moto kubera uwo mukungungu. Uwo mu kungugu ni mwinshi cyane ku buryo umumotari cyangwa uwo ahetse bava nk’i Ndera mu gahoromani bakagera kuri kaburimbo (kuri 15) bahindutse umukungugu.

Uko babikora n’uko bajya kuri stasiyo ya essance, hahandi imodoka zishyirirwa mo umwuka mu mapine, bakishyura amafaranga 100 hanyuma bakabanza bakabahuha mbere yuko bakomeza urugendo.


Abaturage rero b’ako gace k’umurenge wa Ndera kimwe n’akandi gace ka Bumbogo bya bikamyo binyuramo baratabaza kuko iryo vumbi ribabangamiye cyane. Icyakorwa n’uko hashakishwa imodoka ikazajya imena amazi muri uwo muhanda. Ikindi na none cyakorwa n’uko habaho uburyo bw’uko ibyo bikamyo byagabanya umuvuduko, dore ko ibya //ORIZON byo byirukanka nk’ibiri mu marushanwa !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
J.Baptiste

Mwatabaye KO abatuye i Ndera grippe ibamereye nabi kubera ivumbi.

Keter

Ni uko mutazi umuhanda Giticyinyoni-skol-Nzove-Rutonde uko wabaye ivumbi gusa. Leta ivuga ko izawukora ariko amaso yaheze mu kirere

willy

Dukore iki koko i Ndera ko ari heza hakaba hafi ya kigali hakaba ibikorwa remezo amashuri ibitaro paruwasi seminari umurenge Bralirwa nibindi kuki habura kaburimbo.Gusa birarenze ivumbi riruta irya Gikondo yo muri 1999


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana