LATEST NEWS
Africa
Umudugudu w’ADEPR Kigarama urishimira ibyo wagezeho mu myaka 12 (Amafoto)
Publish Date: dimanche 1er novembre 2015
VISITS :235
By Admin

Kuri iki cyumweru ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 12 Umudugudu w’ADEPR Kigarama muri paruwasi ya Gikondo umaze uvuga ubutumwa, Umushumba wa paruwasi ya Gikondo uyu mudugudu ubarizwamo aratangaza ko hari byinshi bishimira bimaze kugerwaho.

Mu kiganiro n’ itangazamakuru, Pastereu Murwanashyaka Faustin yagize ati "Ni umunsi mukuru uyu mudugudu wizihizaho Yubile y’imyaka 12 ADEPR Kigarama imaze ivuga ubutumwa hakizihizwa kandi na Yubile y’imyaka 75 itorero rya ADEPR rigeze mu Rwanda."

Avuga ko iri torero ryatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 1940, ritangirira i Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Anasobanura ko umudugudu wa Kigarama abawukoreramo umurimo w’Imana bishimira aho bavuye n’aho bageze.

Ati "twatangiye hano tuvuza ingoma y’ uruhu ariko ubu dufite ibyuma bicuranga, navuga ko tugeze ku rugero rushimishije, yego sinavuga ngo twageze aho tujya ahubwo turakomeje."

Yongeraho ko batangiranye n’abakirisitu bake cyane ariko ubu ngo bafite abakirisitu bagera kuri 400 kandi bashima Imana. Agashimangira ko abo ari bo bahinduka bakongera bagahindura abandi.

Ku rundi ruhande ariko, Pasteur Murwanashyaka avuga ko igikorwa cy’indashyirwa bamaze kugeraho ari icy’uko bamaze guhindura imitima y’abantu.

Yavuze ati "Hari abantu bari abasinzi, n’indaya. Bari ba bantu biberaga mu bapfumu bagasenya n’ ingo zabo ariko ubutumwa bwiza twababwirije, bwatumye bahinduka. Ubu dufite abasore n’inkumi beza bakijijwe kandi ni abavugabutumwa bakomeye."

Yongeraho ko abagabo bubatse ingo zabo bakaba babanye neza n’abo bashakanye kandi ngo baratekanye.

Ahamya kandi ko amahoro n’umutekano babifitemo uruhare kuko abo bantu baretse ubusinzi, ntibakinywa za suruduwire n’ibindi biyobyabwenge, akavuga ko ibyo bituma inzego za leta zoroherwa n’akazi kuko ngo hari abakirisitu babo babivuyemo.

Nyamara ariko umudugudu w’ ADEPR Kigaragama wishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, ukanafasha abantu kwikura mu bukene hakiyongeraho no kubigisha gusoma no kwandika, ibyo byose akaba ari muri bimwe bishimira mu gihe cy’imyaka 12 uyu mudugudu umaze uzanye ubutumwa bwiza mu murenge wa Kigarama.

Mu mafoto uko ni ko byari byifashe :


Abakirisitu baritabiriye.


Pasteur Pascal Umuyobozi w’umudugudu ADEPR Kigarama.


Korali zitandukanye zo kuri ADEPR Kigarama.


Hakaswe umutsima ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 12 Umudugudu wa ADEPR Kigarama umaze uvuga ubutumwa.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama , Alexis Mugabo ari kumwe na Pasteur Murwanashyaka Faustin uyoboye paruwasi ADEPR Gikondo.


Iyo nyubako ni urusengero rw’ umudugudu w’ADEPR Kigarama.


Pasteur Murwanashyaka Faustin aganira n’itangazamakuru.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...