LATEST NEWS
Africa
Umugabo afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano
Publish Date: samedi 29 octobre 2016
VISITS :299
By Admin

Umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko witwa Ajey Manzi yafatiwe mu karere ka Bugesera akwirakwiza amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Manzi wari umaze igihe ashakishwa kubera gukekwagaho gukora ibyo byaha yafatiwe mu kagari ka Nyabagendwa, ho mu murenge wa Ririma ku wa 27 Ukwakira.

Afatwa yasanganywe ibihumbi 141 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano y’inoti z’ibihumbi bitanu n’iza bibiri, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ririma mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Manzi yihishe inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku wa 26 Ukwakira nyuma y’ifatwa ry’abagore batatu bafatanywe amafaranga y’amiganano bakavuga ko ari we wayabahaye.

Yagize ati :"Ku wa 26 Ukwakira, Polisi mu karere ka Bugesera yafashe abagore batatu bagura ibintu bitandukanye bakoresheje amafaranga y’amiganano. Umwe muri bo yafashwe agura ibicuruzwa mu iduka, naho undi yafatiwe mu kabari agura inzoga."

IP Kayigi yakomeje agira ati :"Bamaze gufatwa bavuze ko bayahawe na Manzi. Kubera ko bari bamenye ko ashakishwa kubera ibyo byaha, ku munsi ukurikiyeho abaturage bakimubona (Manzi), bahise babimenyesha inzego z’ibanze, maze zifatanya na bo kumufata, hanyuma babimenyesha Polisi ibari hafi ya Ririma."

Yabashimiye uruhare bagira mu kubungabunga umutekano, ariko na none abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

IP Kayigi yagize kandi ati :"Abantu baragirwa inama yo gusuzuma amafaranga bahawe mbere y’uko uyabahaye agenda, kandi igihe batahuye ko ari amiganano bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’ubuyobozi kugira ngo afatwe."

Yabasabye kandi gutanga amakuru y’abakora n’abakwirakwiza amafaranga y’amiganano ndetse n’abakoze ibindi byaha muri rusange.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...