LATEST NEWS
Africa
Umujyi wa Kigali wadohoye ku cyemezo cyo kwirukana abacuruzi muri Matheus
Publish Date: vendredi 20 novembre 2015
VISITS :451
By Admin

Abacururiza mu gice cyizwi nka “Quartier Matheus”mu Mujyi rwagati banejejwe n’icyemezo gishya cy’Umujyi wa Kigali, kidohorera abatarabona aho bajya gukorera.

Ku itariki ya 5 Ukuboza 2015 ni wo munsi ntarengwa bari bahawe kugira ngo bimuke, bityo kino gice gitangire kubakwamo amazu ajyanye n’igishushanyo mbonera.

Umujyi wa Kigali n’abacuruzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, kuva mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice kugeza mu ma saa tatu, nibwo baganiriye ku kibazo cyabo, hafatwa umwanzuro wabanejeje.

Aya makuru dukesha Izuba rirashe avuga ko Habimana Thephile ucururiza muri Matheus muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yagize ati “ Nimugoroba inama yabaye yavuyemo imyanzuro myiza. Ni yo nkuru iri kuvugwa hano, abacuruzi babyishimiye ko ubuyobozi bw’Umujyi bwumvise ibibazo byacu.”

Fidele Ndayisaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Mu myanzuro yavuye muri iyo nama, abacuruzi bavuze ko ubona iyo tariki ya 5 Ukuboza imubangamiye azandikira Umujyi wa Kigali avuga impamvu ye, hakamenyekana abazaba bahakorera kugera mu mpera za Gashyantare 2015.

Aba bacuruzi bamaranye amabaruwa amezi abarirwa kuri atatu bateguzwa kuhimuka ku wa 5 Nzeli 2015, ariko batakambiraga Umujyi wa Kigali ngo ubongerere igihe bashakishe neza aho bimukira, kandi ntibazagire n’umunsi n’umwe ubucuruzi bwabo buhagarara.

Bagaragarije Umujyi wa Kigali ko bahawe igihe cyo kwimuka mu gihe kibi, aho ubucuruzi buba nta mafaranga, bagasanga kubimura mu mpera z’umwaka baba bakomwe mu nkokora kuko ari bwo abacuruzi baba biteze abakiriya benshi mu minsi mikuru.Abacuruzi basabwa kwimuka muri Matheus mu kazi (Ifoto/Mathias H.)

Mu cyumweru gishize bamwe mubacuruzi baratakaga, bakibaza uko bagiye kwimuka, bamwe batarabona aho berekeza.

Bamwe banagaragazaga ko inyubako bahanze amaso iri kubakwa ku Muhima babona itaruzura, bakifuza ko Umujyi wa Kigali wayitegereza, dore ko ngo yanagiye ibaca amafaranga miliyoni kugira ngo bafatemo ikibanza hakiri kare.

Muri iki gice cy’ubucuruzi cya Matheus, Umujyi wa Kigali wasabye ba nyir’amazu kuhubaka mu buryo bugezweho bujyanye n’Igishushanyo mbonere cy’Umujyi.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...