LATEST NEWS
Africa
Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida
Publish Date: lundi 25 juillet 2016
VISITS :2513
By Admin

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo hasakaye inkuru y’umukobwa bikekwa ko yiyahuye asimbutse mu igorofa ya kane muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko ashiramo umwuka.

Ubwo byose byabaga, nta cyangombwa na kimwe bamusanganye, gusa nyuma byaje kumenyekana ko yitwa Irabaruta Sandrine ukomoka mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, ndetse yari umunyeshuri muri iyo Kaminuza mu mwaka wa Kabiri w’Ubumenyi mu bijyanye na Mudasobwa, Computer Sciences.

Amakuru atangwa na bamwe mu biga muri ULK, avuga ko Irabaruta yaba yari atwite, ndetse umuhungu wamuteye inda akaba yaramwanduje virusi itera Sida nyuma akamwigarika, ku buryo bishobora kuba aribyo byamuteye kwiyahura.

Kugeza ubu ntacyo polisi iratangaza ku isuzuma ry’abaganga ku cyaba cyagaragaye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabwiye itangazamakuru ati “ turacyari mu iperereza nta kintu turabona, ibyo kuba yatwita ni ibivugwa n’abantu.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda “Kwiyahura” ntibihanirwa, ariko ingingo ya 147 ivuga ko “umuntu wese woshya undi kwiyahura ; ufasha undi kwiyahura ; utuma undi yiyahura kubera kumutoteza ; ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.

Irabaruta Sandrine RIP

IBITEKEREZO
Emmanuel

Oya rwose ntibikwiye umujyambere nkuyu yiyambura ubuzima kumpamvu iyo ariyo yose !,Rubyiruko rwose mukwiye kumenya kwitegeka bityo mukirinda ingaruka nk'izi kuko bigera no kubabyeyi cyangwa ababareze bakabatangaho byose ngo muzavemo abantu bazagirira Igihugu akamaro n'imiryango yanyu ku mwihariko mbonereho kwibutsa Abahungu ko niba ibyo bavuga kuri uyu mukobwa niba aribyo mukwiriye kumva ko ubuzima bw'Abakobwa bacu bubareba !, mumenye ko aribo babyeyi b'Igihugu !.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...