LATEST NEWS
Africa
Umulisa Alphonse wahoze ayobora Musée yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta
Publish Date: jeudi 13 octobre 2016
VISITS :1083
By Admin

Umulisa Alphonse wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda (INMR) yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016, Umulisa Alphonse yirukanwe mu bakozi ba Leta nyuma y’aho ngo akoze amakosa akomeye mu kazi.

Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka ni bwo Dr Umulisa yatawe muri yombi, tariki ya 31 Gicurasi 2016, ni bwo Umulisa yagejejwe imbere y’urukiko, aho yari akurikiranweho ibyaha bitatu.

Icyo gihe umushinjacyaha yavuze ko uyu wari umuyobozi wa INMR akurikiranweho icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gushyira mu bikorwa amasezerano, icyo gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa n’icyo kurigisa cyangwa konona umutungo.

Ku wa 1 Kamena uyu mwaka ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umulisa afungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko aza kujurira afungurwa by’agateganyo.

Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yavugururaga Guverinoma agashyiraho n’abandi bayobozi, ni bwo yashyizeho Robert Masozera ngo abe ari we uyobora INMR.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje kandi Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana GATERA Jean d’Amour, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi ;

Umulisa Alphonse

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NZARAMBA Stevenson, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana KAMONYO Pierre Célestin, wari Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi ; – Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NTAGANDA François, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Umtungo Kamere mu Rwanda (RNRA) kubera ikosa ryo guta akazi.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...