LATEST NEWS
Africa
Umumotari yatanze amakuru muri Polisi bituma mugenzi we atabwa muri yombi
Publish Date: mardi 17 novembre 2015
VISITS :410
By Admin

Umumotari ukorera mu mujyi wa Kigali, ku itariki 15 Ugushyingo 2015, yahaye amakuru Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro yatumye ifatana undi mumotari witwa Nshimyumukiza Shafi moto yari yibye mu mujwi wa Rubavu kuri uwo munsi nk’uko nyir’ubwite yabyivugiye.

Nshimyumukiza, uri mu kigero cy’imyaka 24, akaba abarizwa mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, yavuze ko mu gitondo cy’uwo munsi yafashweho, yatiye iyo moto ifite nomero ziyiranga RC 601Z nyirayo, amubwira ko agiye hafi, maze ahita ayizana mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko Nshimyumukiza yafatanywe na mubyara we witwa Nsenga Isaac, uri mu kigero cy’imyaka 26, bari gushaka ababatandukanyiriza ibyuma by’iyo moto, ibyo bamwe bakunze kwita ’kuyibaga’.

SP Mbabazi yavuze ko bafashwe mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba zo ku munsi uwo munsi bari gushakira mu kagari ka Kamashashi, umurenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro abayibabagira, aha akaba ari na ho mubyara we atuye.

Yagize ati :"Bagiye ahantu ha mbere, abo babibwiye barabyanga, bajya aha kabiri, na ho bigenda gutyo. Umwe mu bamotari yumvise bagenda babaririza uwabibakorera, acyeka ko baba bayibye maze ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda muri aka karere, maze ije, isanga koko bagikomeje gushakisha uwayibabagira, irabafata."

Yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyarugunga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe uwo ari we wese ufite aho ahuriye n’ubwo bujura, ndetse no gushyikiriza iyo moto nyirayo.

SP Mbabazi yashimye uwo mumotari kubera yamenyesheje Polisi y’u Rwanda muri aka karere ariya makuru ku gihe, aha akaba yaragize ati :"Iyo amakuru atangiwe ku gihe, bituma icyaha gikumirwa, naho mu gihe cyabaye cyangwa hari abategura kugikora, bituma bafatwa vuba."

Yagiriye inama abafite akaboko karekare kubireka ahubwo bagakora kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo aho gutega amaramuko n’amakiriro ku kwiba cyangwa ku yindi migirire iyo ari yo yose inyuranyije n’amategeko.

Yasabye abaturage muri rusange kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagakomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
rucogza

Iyi mikorere myiza dukwiye kuyishimira rwose nk'aba Motari Jye aho umupoice kumuhunga mba numva nshaka no kunyura aho bahagaze ngo Mbasuhuze, bravo mugenzi wange !!!!!

Juma

UYu mumotari yagakwiye kubera abandi ijisho rizima kugira ngo nawe ibyo yakoze bibere isomo, ni byiza gutanga amakuru cyane ajyanye n'umutekano n'ubufatanye mu kurinda iki gihugu cyacu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze