LATEST NEWS
Africa
Umunyamakuru Gasasira Gaspard yitabye Imana azize urupfu rutaramenyekana
Publish Date: mercredi 7 septembre 2016
VISITS :2972
By Admin

Umunyamakuru Gasasira Gaspard yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2016, urupfu rwe rukaba rutarasobanuka.

Amakuru twabashije kumenya avuga ko Gasasira Gaspard yapfuye ubwo yiteguraga kujya kukazi ngo yabanje kwicara kuntebe yo kurubaraza iwe ayisinziriramo ari nayo yaguyemo kuko bagiye kumwegura basanga byarangiye.

Umukozi wo mu rugo avuga ko mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo, ari bwo Gasasira yabyutse amusaba koza imodoka, ubwo yozaga imodoka Gasasira ngo yari yicaye ku rubaraza rw’inzu agaragara ko afite integer nke, umukozi aje kumureba aho yari yicaye asanga atagihumeka.

Umurambowe wahise ujyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ( King Faisal Hospital ) ngo hasuzumwe icyaba cyamwishe. Nubwo bikekwa ko yaba yishwe n’indwara y’umutima ( Heart disease )

Gasasira Gaspard, yabaye umunyamakuru kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari umwe mubanyamakuru bakera bake bari basigaye kuri iy’Isi kuko abenshi batangiranye nawe umwuga w’Itangazamakuru bishwe muri Jenoside.

Gasasira Gaspard azwi nk’umunyamakuru w’intwari wahanganye bikomeye n’ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimana, ubwo yari umunyamakuru muri Kinyamateka ya Kiriziya gatolika yakunze kugaragara mu nkuru zikomeye, ubwo hari hatangiye igeragezwa rya Jenoside mu Bugesera, uwari Burugumesitiri Rwambuka atangiye gutwikira Abatutsi , Gasasira ntiyariye iminwa niwe wabaye uwambere kujya gufotora inzu z’Abatutsi ziri gushya zigurumana umuriro.

Sibyo gusa kuko yakunze kwandika muri Kinyamateka inkuru zamagana ubwicanyi bw’Abagogwe muri Kibirira na Bigowe aha ni mu cyahoze ari Gisenyi na Ruhengeri.

Gasasira Gaspard, nyakwigendera

Gasasira yabaye umwe mu banyamakuru bakunze kujya mu birindiro bya RPF-Inkotanyi ubwo zari zarigaruriye igice kinini cya Byumba na Ruhengeri agatangaza amakuru acukumbuye arebana n’urugamba rwa RPF.

Gasasira Gaspard yari muntu ki ?

Gasasira Gaspard yavukiye mu Kagari ka Jenda, Umudugudu wa Mataba, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, niho yakuriye ahagana muri 1973, ababyeyi be baje guhunga bamuhunganye bajya Tanzania ahitwa Giharamuro, baje kugaruka mu Rwanda 1978, ariga aza no gukora akazi gatandukanye aribwo 1990 nyuma y’igitero k’inkotanyi n’ifungwa ry’ibyitso Gasasira yinjiye mu Itangazamakuru ryandika muri Kinyamateka.

Nyuma y’ibohorwa ry’Igihugu, Gasasira yabaye S/Prefe mu kitwaga Butare ubu ni Intara y’Amajyepfo, avayo ajya gukora muri ORINFOR/RBA, mu Mvaho nshya, avayo ajya gukora muri Minisiteri y’Ubutabera ashinzwe ikinyamakuru Inkiko Gacaca, ariho yavuye ajya muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Akaba yari ashinzwe ibijyanye no gushyira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’isi (patrimoine de l’UNESCO).

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Ben

Uruhukire mu mahoro

Gaetan

Gasasira twiganye muri public law kuva 2009-2012 yari umugabo w,urugwiro wimfura cyane mwibukira ko yajyaga anyihererana akangira inama zimwe zitandukanye kuko yandutaga mumyaka sige gusa kuko twese ntituzamwibagirwa !

Nyirimigabo

Iy'Isi niko iteye, tuyiriho turi abagenzi. Ruramwibye, niyigendere, aruhukire mu mahoro kandi twihanganishije umugore n'abana asize.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze