LATEST NEWS
Africa
Umunyarwanda niwe wegukanye Tour du Rwanda
Publish Date: dimanche 22 novembre 2015
VISITS :517
By Admin

Umunyarwanda ni we umaze kwegukana Tour Du Rwanda 2015, irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu bitandukanye.

Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 y’amavuko uvuka mu karere ka Rubavu ni we ushoboye kwegukana iyi Tour du Rwanda, mu gihe umwaka ushize nabwo iri rushanwa ryegukanwe n’umunyarwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikinya u Rwanda rwegukana iri rushanwa nyuma yaho mu mwaka ushize wa 2014 ryari ryegukanywe na Ndayisenga Valens.

Abakinnyi batatu ba mbere bose muri Tour du Rwanda ya 2015 ni Jean Bosco Nsengimana, Aleluya Joseph na Camera Hakuzimana.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko Abakinnyi ba Team Rwanda bituye Perezida Kagame wabemereye ubufasha mu bintu byose.

Yanditse ati “ Abanyarwanda twese dushimire Team Rwanda batsinze Tour du Rwanda bituye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika wabahaye inkunga yose yari ikenewe.”

Nsengimana wegukanye iri rushanwa yagize ati “ Mbere na mbere ndashimira Umukuru w’Igihugu waduhaye amagare. Ni inkunga utahabwa n’undi muntu wese.”

Abajijwe ibanga yakoresheje n’icyo agiye gukora ubu, yasubije ati “Ikintu cya mbere ni ubwumvikane na bagenzi banjye. Intego twari dufite ni ugutwara Team Rwanda. Ikintu ubu ngiye gukora ni ugukomeza gukora imyitozo tukitwara neza n’ahandi hatari mu Rwanda.”

Bayingana Aimable, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda yavuze ko uko abakinnyi b’uyu mukinnyi bategurwa bitanga amahirwe y’uko bazakomeza kwitwara neza.


Bimwe mu bihembo byatanzwe

Umukinnyi ukiri muto muri rusange yabaye kandi Umunyarwanda Aleluya Joseph w’imyaka 19 wahembwe ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyarwanda witwaye neza kurusha abandi yabaye Jean Bosco Nsengimana wahawe igihembo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Umunyafurika witwaye neza yabaye kandi Jean Bosco Nsengimana

Ubwanditsi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana