LATEST NEWS
Africa
Umuryango Sister Hood in Christ International Ministry urangwa n’urukundo
Publish Date: lundi 23 novembre 2015
VISITS :335
By Admin

Benshi mu bagize umuryango Sister Hood in Christ International Ministry baratangaza ko uyu muryango waberetse urukundo abandi bakavuga ko icyo bashyize imbere ari ukwegera abakomeretse imitima no gufasha abatishoboye.

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu baganiriye na RUSHYASHYA ubwo twabasangaga kuri Alpha Palace aho bakorera.

Agnes Mukankusi avuga ko sister hood yamuvanye mu bwigunge, hari icyo nahabonye ntarabona ahandi, hari urukundo. Ati “Nageze muri sister Hood Jackie ampa urukundo, yampaye urukundo rudasanzwe ambera umubyeyi.

Nahabonye urukundo kandi ni rwo rwa mbere, ndashishikariza abandi kugana sister hood, ni benshi nabwiye ibyo bakora kandi barabinshimira, hano uraruhuka mbese nayigereranya nka mama wambyaye.

Mama naramukundaga, yarapfuye ariko muri sister hood hari ababyeyi bameze nka mama wanjye.”

Agnes akomeza avuga ko Sister hood ari iya mbere mu buzima bwe, akavuga ko mu gihe yaba ibaye itorero yayigana. Yagize ati “Mu by’ukuri ntiwava ahari ibyiza, ibaye itorero nasenga nkumva icyo Imana imbwira ariko kubera ibyiza nahabonye rwose nakomezanya na sister hood.”

Hoziana Kabana avugana n’itangazamakuru yagarutse ku mpamvu y’iyi Minisiteri.

Yagize ati “Iyi Minisiteri ihari kugira ngo dufashe abantu, tubabwirize ubutumwa bwiza, gukura abantu mu bwigunge tugomba kubegera tukabakomeza.

Abana baba ku mihanda baba baribuze ariko turabegera tukabaganiriza tukababwira ijambo ry’Imana, tukababwira ko Imana ishobora byose, tubabwira ko bavuye ku muhanda ubuzima bwabo bwakomeza kandi bakarushaho gutera imbere.”

Akomeza avuga ko begera abapfakazi bakasubizamo imbaraga bakabereka ko Imana ishobora byose no kwibera mu Mana.

Ati “Yesu icyamuzanye si ukugira ngo dukomeze tube uko twari tumeze ku mitima yacu. Tugendera ku ijambo rivuga ngo Yemwe abarushye n’abaremerewe mwe ! nimuze muze munsange ndabaruhura, abo rero tubazana ku mana.

Abashonji tukabagaburira kandi benshi bamaze guhinduka bitewe nuko tugenda tubegera.”


Abagize Sister Hood bagiye kwakira umuyobozi wabo Jackie Mugabo ubwo yari avuye mu Bwongereza.

Jackie Mugabo uyoboye Sister Hood I Christ International Ministry umaze igihe kinini aba mu gihugu cy’ Ubwongera yabwiye RUSHYASHYA ko afiteyo umuryango kandi ko yagiriyeyo ibihe byiza.

Nyuma yo kugera mu Rwanda ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Jackie Mugabo yatangaje ko icyo azaniye abanyarwanda ari uko iyerekwa rya sister hood rigiye kwaguka.

Yagize ati “Ivugabutumwa ryacu tugiye kwicara turebere hamwe uko twarikora neza kurushaho, kugira ngo habeho ibikorw byiza.”

Avuga ko icyerekezo cyabo ari ugusana imitima y’ababaye kandi bakongera kuruhuka, n’uko bafasha abakene.

Ati “Nsinshidikanya ko Imana yantumye kuko ni ibintu nkora nkunze kandi Imana iranshyigikiye, hari benshi bahamya ko kuva bagera muri iyi Minisiteri hari byinshi bahungukiyemo.”

Minisiteri yabo ishingiye ku kwigisha urukundo. Jackie ashimangira ko iyo umuntu ahageze ahita arubona kandi ko iyo aguye mu gituza cy’umuntu akamwereka urukundo ahita aguma aho.


Jackie Mugabo wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba anakuri Sister Hood.

Ati “Ibanga ryanjye ni ugukurikirana no kongera kumwegera ari nayo mpamvu abantu barimo gukirira muri sister hood.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana