LATEST NEWS
Africa
Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera
Publish Date: mardi 13 septembre 2016
VISITS :1281
By Admin

Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016, rwatangiye kumva urubanza Maj Dr Aimable Rugomwa, Umusilikare mu ngabo z’u Rwanda, akaba yari asanzwe akora kubitaro bya Gisilikare i Kanombe na Nzanzimfura Mamerithe bikekwa ko afite indwara yo mu mutwe.

Maj. Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa amukekaho ubujura, yagejejwe imbere y’ubutabera aho yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nsanzimfura ni we mukuru we asanzwe atuye i Matimba mu Karere ka Nyagatare.Bombi bakekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Maj Rugomwa yemereye urukiko ko ari we wafashe Mbarushimana yise "kiriya gisambo" bakarwana, nyuma akaza kubwirwa ko yapfuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Maj.Rugomwa ari we wafashe Mbarushimana akamujyana iwe mu rugo, akamukubita yabona amaze kunogoka akamujyana hanze y’igipangu, agahamagara umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yishe igisambo.

Uwo mwana yise igisambo yari uw’umuturanyi we witwa Gahutu umubereye se wabo, akaba yari amutumye kuri butiki kumugurira byeri, agafatwa arimo asubira imuhira.

Ubushinjacyaha buvuga ko umuganga wasuzumye umurambo wa Mbarushimana, yavuze ko yari yakubiswe icyuma mu mutwe inyuma ku buryo wari wamenetse ndetse n’ubwonko bukagerwaho, ndetse ngo yari yacitse intoki ebyiri urwa kane n’urwa Gatanu (Mukubitarukoko na Nyangufi nyirazo), ibyo bikagaragaza ko yikingiraga.

Maj.Rugomwa mu rubanza

Maj Rugomwa avuga ko urugo rwe rwatewe n’abajura ubwo yari ku izamu kuwa Gatandatu nijoro (tariki ya 03 Nzeri 2016), ku buryo umugore n’umukozi bataryamye.

Ngo ku Cyumweru ubwo yari avuye aho yari yiriwe, yarimo aruhuka maze nka saa tatu zishyira saa yine, umukozi abwira umugore ko abajura bagarutse, ariko Rugomwa asohotse ntiyababona.

Yakomeje yisobanura ko yagiye gukuramo radiyo mu modoka, nyuma gato yumva abantu babiri basimbutse bagwa mu gipangu.

Abo bantu babiri ngo yarababonye, bari hirya maze arebye ku modoka abona umuntu wari wayiteze ibuye ayitera ijeke ku ruhande rw’iburyo, ahita akingura ngo abe ari we afata kuko ari we wari umwegereye, undi ngo yaramwikanze ashatse gusohoka barwanira mu karyango gato aramugarura.

IBITEKEREZO
Murigo Joseph

Niba yarinjiye mu gipangu cya Major Rugomwa nta burenganzira abifite yajyaga yo gukora iki ? Icyo bita legitime defense ni iki. Ubu se FDLR niyinjira mu Rwanda tuzayireke ? Unyinjiriye mu rugo kandi menyereye kwibwa ubwo nagufata nk'iki ? Aha bahitondere. Kugira ngo umuntu abe Major muri iki gihe aba yarabivunikiye cyane. Nta kuntu kandi waba uri umusirikare ngo unanirwe kwirwana ho winjiranywe ! Abazana amarangamutima ngo Umwana yishwe babyitondere kuko Major Rugomwa si umuntu utamenya gutandukanya ururu n'icyatsi. Birazwi ko muri Kigali hari bantu bahebeye urwaje badashobora gutunga aga television cyangw utundi tuntu twiza mu nzu kuko abajura babajujubya baryamye bakabyiba. Cyera umujura yigeze kumenera idirishya atwara ipasi na lunettes byari muri salon.

 !!!!

Birababaje


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana