LATEST NEWS
Africa
Umutekano ni ngombwa, iyo ubuze byose birangirika - Perezida Kagame
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :203
By Admin

Ibi ni ibyavuzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2015, ubwo yatangizaga inama y’inteko rusange ya 84 y’ihuriro rya Polisi mpuzamahanga (Interpol) irimo kubera i Kigali kuva muri uyu wa mbere tariki 02kugera tariki05 Ugushyingo.

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko umutekano ariwo shingiro rya byose kuko ariwo musingi w’iterambere. Yanavuze kandi ko iyo wabuze habaho igihombo ndetse no gutakaza ubuzima.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimye ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu zibumbiye muri Interpol mu kurwanya ibyaha, avuga ko ari ngombwa mu kubaka Isi itekanye kuko nta mutekano nta kintu cyakorwa.


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Yashimye imikoranire myiza na Interpol, aho yavuze ko hari bamwe mu bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwe ku bufatanye na Interpol bakaba barashyikirijwe ubutabera.

Umukuru w’igihugu akaba yakomeje avuga ko uguhererekanya amakuru y’abanyabyaha mu bihugu byose ari ingenzi kuko bituma umutekano ubaho kubera gukumira ibyaha bitaraba. Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yakomeje avuga ko iyi nama ari ngombwa cyane, kuko ibonera umuti ibyaha bitandukanye cyane cyane ibyambukiranya imipaka nk’icuruzwa ry’abantu,ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol), Mireille Ballestrazzi, yashimiye u Rwanda kuba rwaremeye kwakira inama mpuzamahanga ya interpol,akomeza ashima u Rwanda kuba rugira uruhare mu kubonera isi ibisubizo by’ibyaha biyugarije.

Interpol yishimiye ibisubizo u Rwanda rwishakamo mu guharanira umutekano w’abaturage, birimo imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya e-policing, ndetse n’ibigo bya Isange One Stop Centers bishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa no gufasha ku buryo butandukanye abarikorewe.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yashimiye Interpol kuba ifasha mu itangwa ry’amakuru y’abanyabyaha cyane cyane ku mipaka itandukanye aho hari uburyo bnwahashyizwebnwo kuba abanyabyaha bamenyekana mu gihe bakoze ibyaha runaka mu gihugu kimwe bakambuka umupaka bagana mu kindi gihugu.

Ubu buryo bwo kumenya no gutahura abanyabyaha bukaba bwaratumye hari abatabwa muri yombi barimo abacuruza ibiyobyabwenge,abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, abajura b’imodoka, abacuruza abantu n’abandi na program zikenewe ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu ; ku buryo ngo byafashije gutahura ibyaha 36 by’icuruzwa ry’abantu kuva muri 2009.

Kuva mu mwaka ushize kandi, Polisi y’u Rwanda ngo yatahuye ibyaha 10 by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byambukiranya imipaka, ndetse n’imidoka 20 zabaga zibwe mu gihugu no hanze y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...