LATEST NEWS
Africa
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru arakangurira abaturage gufatanya kubungabunga umutekano
Publish Date: jeudi 3 novembre 2016
VISITS :481
By Admin

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Claude Musabyimana yasabye abaturage gufatanya kubungabunga umutekano abibutsa ko ari umusingi wa byose kuko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuharangwa.

Ibi yabivuze ku itariki ya 1 Ugushyingo mu nama yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Burera ; aho yaganiriye na bo ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano n’iterambere.

Umuyobozi w’iyi Ntara ; wari hamwe n’abandi bayobozi barimo uyobora akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Alex Fata, yababwiye ko kubungabunga no gusigasira umutekano bisaba uruhare rwa buri wese ; aho asabwa kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Yagize ati :"Ikigenderewe n’uko buri wese agira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano, akaba asabwa kuba imboni yawo azirikana ko ari wo shingiro ry’imibereho myiza."

Mu bindi yabasabye harimo kurangwa n’isuku, kwirinda amakimbirane n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kurengera ibidukikije, gufata amazi y’imvura ava ku mazu, no kwitabira ibikorwa by’iterambere muri rusange.

Mbere yo guhura n’abaturage, Umuyobozi w’iyi Ntara yayoboye inama y’umutekano itaguye yibanze ku guteza imbere ubufatanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’iyi Ntara yasuye kandi ahari kubakwa Kaminuza y’Ubuzima, aha hakaba ari mu murenge wa Butaro.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze