LATEST NEWS
Africa
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano
Publish Date: mercredi 31 août 2016
VISITS :444
By Admin

Nyuma y’amakuru y’ubuhezanguni amaze iminsi atangazwa , ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze, barimo gukora ubukangurambaga bugenewe abayoboke b’iryo dini bubakangurira kwirinda ingengabitekerezo z’ubuhezanguni , ubutagondwa n’iterabwoba.

Ubukangurambaga bwa vuba ni ubwabaye kuri 29 Kanama, bwahuje abayobozi b’imisigiti 75 yo mu Ntara y’Amajyepfo n’ababungirije, bukaba bwarayobowe n’Umuyobozi w’iyo Ntara, Alphonse , umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Habimana.

Mu ijambo yagejeje kuri ba Imam(abayobozi b’imisigiti), guverineri yavuze ko ahamaze kugaragara ubutagondwa ari hake ariko hagomba kubera isomo abandi ngo bitabire ubufatanye mu kubirwanya.

Munyentwari yagize ati :”Buri Imam akwiye kumenya abayoboke be , aho baba, abo babana ndetse n’imibereho yabo.Igihe cyose mugize amakenga ku muyoboke wanyu, mwihutire kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano.”

ACP Rutaganira yavuze birambuye ku butangondwa , avuga ko buri gihe abakora iterabwoba bifashisha ikoranabuhanga ngo boreke imbaga y’inzirakarengane harimo no gucengeza amatwara y’ubutagondwa.

Aha yagize ati :” Uburyo bwiza bwo kubirwanya ni ukwifashisha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga kugirango dushyire ibintu mu buryo kandi twongera amajwi y’abashaka ikiza.”

Yakomeje agira ati :”Guhagarika Jenoside no kongera kubaka igihugu kugeza aho kigeze ubu byatanzweho ikiguzi kinini ku buryo tutakwihanganira utu dutsiko dushaka kudusubiza mu icuraburindi,…ni ngombwa ko dukomezaa kuba maso tugahangana n’iki kibazo biciye mu bukangurambaga, kuko bishobora kuba ikibazo ku mutekano.”

Muri iyo nama, Mufti Habimana yatanze ubutumwa nk’ubwo abamubanjirije batanze aho yagize ati :”Abakunda amahoro bose bazi ko Isilamu ibuza ibihungabanya umutekano n’ibikorwa byose bikomoka ku butagondwa bidafite aho bihuriye n’ibyo idini ryacu yemera.”

Nyuma y’iyi nama, abayobozi muri Isilamu biyemeje gushyiraho ihuriro ,aho buri gihe bazajya baganiriramo na Polisi bahanahana amakuru y’aho bakeka umuntu ufite aho ahuriye n’ibikorwa by’ubutagondwa.

Kuri uriya munsi kandi, ubukangurambaga nka buriya bwabereye mu turere twa Bugesera, Rwamagana , Musanze na Kicukiro , aho abapolisi bahuye n’amatsinda y’Abayisilamu atandukanye ,urubyiruko n’abayobozi maze baganira ku mutekano n’aho uhuriye n’idini yabo.

By’umwihariko, mu karere ka Kicukiro, umuyobozi wako, Dr Jeanne Nyirahabimana n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Gerard Habiyambere batanze ubutumwa ku isano iri hagati y’idini , umutekano n’iterambere.

Babagiriye inama yo kuba indashyikirwa mu kurwanya ubutagondwa n’ubuhezanguni ari na byo bibyara iterabwoba.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Eugene Muzuka na Alphonse Munyantwali Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

IBITEKEREZO
kassim

Nibyo rwose, kongera kubaka igihugu kugeza aho kigeze ubu byatanzweho ikiguzi kinini ku buryo nta munyarwanda mwiza wakwihanganira utu dutsiko dushaka kudusubiza mu icuraburindi,…ni ngombwa ko dukomeza kuba maso tugahangana n’iki kibazo biciye mu bukangurambaga, kuko bishobora kuba ikibazo ku mutekano.â€


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...