LATEST NEWS
Africa
Urubyiruko rurangije kwiga rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Publish Date: jeudi 24 décembre 2015
VISITS :80
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyanza na Ruhango yigishije urubyiruko rugera kuri 800 rurimo ururangije amashuri abanza n’ururangije ayisumbuye rwo mu mirenge ibiri yo muri turiya turere ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi irukangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.

Urwo rubyiruko rwabikanguriwe ni urwo mu murenge wa Busasamana, wo mu karere ka Nyanza n’urwo mu wa Byimana, wo mu ka Ruhango.

Mu karere ka Nyanza higishijwe ururangije amashuri abanza n’ururangije ayisumbuye, naho urwo mu ka Ruhango rwahawe buriya butumwa ni ururangije ayisumbuye gusa.

Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana, ni we wigishije urwo muri Nyanza, naho urwo mu karere ka Ruhango rwigishijwe na IP Angelique Abijuru, aba bombi bakaba bashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri turiya turere.

IP Bizimana yasobanuriye urwo mu karere ka Nyanza ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi kandi ko rimwe na rimwe bukurikirwa no gutwara inda zitateganyijwe cyangwa kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yarubwiye kandi ko bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Mukantaganzwa Brigitte, yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza kuri ubwo bumenyi yahaye urwo rubyiruko rurangije amashuri abanza n’ururangije ayisumbuye rwo muri uwo murenge abereye umuyobozi, maze arusaba gukurikiza inama zose rwagiriwe.

Ubwo yaganiraga n’urwo mu karere ka Ruhango, IP Abijuru yarubwiye ati :"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse, byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye.

Umunywi wabyo ntacyo ashobora kwimarira cyangwa ngo akimarire umuryango we n’igihugu muri rusange. Mukwiye kubyirinda ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu heza."

Yarusabye kuzigisha urundi rubyiruko ndetse n’abandi muri rusange ububi bw’ibiyobyabwenge no kubakangurira kubyirinda kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma hafatwa ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza, kimwe n’abakoze cyangwa abategura gukora ibindi byaha.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana