LATEST NEWS
Africa
Urubyiruko rurasabwa kwizigamira biciye mu isoko ry’imari n’imigabane
Publish Date: jeudi 24 décembre 2015
VISITS :139
By Admin

Ikigo gishinzwe iby’Imari n’imigabane (Rwanda Capital Market Authority, CMA) kirasaba urubyiruko rwo mu Rwanda gutangira kwizigamira hakiri kare rushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane mu kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe iby’Imari n’Imigabane(CMA), Eric Bundugu ubwo yagarinirizaga urubyiruko rusaga 3,000 ruvuye hirya no hino mu Rwanda rwar rwitabiriye Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko yashojwe uri uyu wa Kabiri, tariki 22 Ukuboza kuri Petit Stade.

Bundugu yagize ati “Uretse kumva no kumenya neza uko Isoko ry’Imari n’Imigabane rikora, urubyiruko rukwiye kumva neza ko rukwiye guteganyiriza ejo hazaza habo babika mbere y’igihe. Isoko ry’Imari n’Imigabane rikoreshwa n’ibigo bitandukanye binini biba bishora imari kandi bikungukirwa, ariko n’abashoramari basanzwe harimo n’urubyiruko nabo bemerewe kuhashora imari kandi bakabona inyungu zivuye mu isoko.”


Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe iby’Imari n’Imigabane(CMA), Eric Bundugu aganiriza urubyiruko.

Yogeyeho ati “Dushishijwe no kugira urungano ruzi neza uko rwakwizigamira binyuze mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ndetse n’uko rwakomeza gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere igihugu binyuze muri gahunda zitandukanye ariko by’umwihariko rwitabira kwizigamira neza.”

Mutabazi James w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Rubavu nyuma yo kugezwaho icyo kiganiro cyo gushora imari nk’urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’imigabane yagize ati “Maze igihe kinini nshishikajwe no kumenya uko nakwizigamira binyuze mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ariko menye amakuru ahagije neza ubu niteguye kwizigamira kandi ntanga umusanzu wanjye mu guteza imbere u Rwanda.”


Urubyiruko rusaga 3,000 rwumvaga rwitonze uko rwakwizigamira binyuze mu Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Imwe mu nshingano nyamukuru y’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) harimo kwigisha abantu b’ingeri zinyuranye uko bazigama kandi bashora imari kuri iri soko mu kwiteza imbere ubwabo ndetse no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana