LATEST NEWS
Africa
Urubyiruko ruri mu mahugurwa muri Rwanda Peace Academy rurakangurirwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :96
By Admin

"Urubyiruko rushobora kugira uruhare runini mu kurwanya imvugo zose mbi zirimo n’izishobora guhembera Jenoside na politiki mbi y’ amacakubiri”, ibi byavuzwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahoro, Col Jill Rutaremara mu muhango wo gufungura ku mugaragaro amahugurwa azamara icyumweru kimwe yiswe “Amahugurwa y’Urubyiruko mu kubaka Amahoro" amahugurwa yatangiye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015 mu Kigo cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), mu Karere ka Musanze.

Col Jill Rutaremara yakomeje avuga ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhindura ibintu mu gihugu igihe rukoreshejwe neza, yagize ati “Urubyiruko rufite ingufu, ruhanga udushya kandi bakira vuba ibitekerezo bishya, bayoboka vuba politiki itavangura, bahora biteguye kwitanga.

Ariko iyo ubwo bushobozi bwabo bukoreshejwe nabi, bishobora guteza ingorane mu gihugu”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahoro m’u Rwanda yakomeje agira inama urubyiruko rugera kuri 35 rwitabiriye amahugurwa ajyanye no kubaka amahoro, kuzakoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bazungukira muri ayo mahugurwa mu kubaka umuryango nyarwanda, bakora imishinga yo kubaka amahoro nk’iteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi na none byashimangiwe n’umwe mu bitabiriye amahugurwa, Nigwire Agnes Safari wavuze ko bazungukira byinshi muri aya mahugurwa. Yagize ati “Aya ni amahirwe tubonye yo kongera ubumenyi mubijyanye no kubaka amahoro mu muryango nyarwanda”

Abateguye aya mahugurwa bijeje itangazamakuru ko bazabigisha byinshi bitandukanye, bizabafasha gukora imishinga ijyanye no kubaka amahoro nabo bakazabigeza kuri bagenzi babo aho batuye.

Ms Svenja Vollmer uturuka mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gutanga amahugurwa n’ubushakashatsi (Course Facilitator from United Nations Institute for Training and Research), yagize ati “Tuzabatoza twifashishije ibikoresho n’ubuhanga mu buryo bwose bushoboka mu bijyanye no kubaka amahoro”.

Amahugurwa yatangiye ku wa 23 Ugushyingo 2015, yitabiriwe n’Urubyiruko rw’u Rwanda rwaturutse mu bigo bitandukanye, nk‘Inama nkuru y’Urubyiruko mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga na Aegis Trust.

Aya mahugurwa azamara icyumweru kimwe ari gukorwa k’ubufatanye bw’Ikigo cy’Amahoro mu Rwanda hamwe n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gutanga amahugurwa n’ubushakashatsi ; yari yabanjirijwe n’andi yo kwigisha abazigisha abandi, yari yatangiye kuwa 16 Ugushyingo 2015.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...