LATEST NEWS
Africa
Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha
Publish Date: vendredi 24 juin 2016
VISITS :294
By Admin

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha rugeze kuru 400, ejo rwatangiye amahugurwa y’icyiciro cya kane azamara iminsi 8 mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri I Musanze.

Ni amahugurwa ari mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati yay’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda akaba yafunguwe ku mugaragaro n’umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu, Justus Kangwagye.

Kangwagye yagize ati :” Gukorera igihugu bisaba ubwitange, ni nayo mpamvu muri hano.Mwasize imiryango n’ibyo mwakoraga muza hano kuko mwiyemeje gukorera igihugu, ni inzira nziza mwahisemo.”

Yavuze ko imwe mu ntego z’uru rubyiruko ari ukugeza u Rwanda ku yindi ntambwe mu by’umutekano.

Yakomeje agira ati :”Mujye muhora mwibuka ko iki gihugu cyabohowe n’abantu bari bafite ibikoresho bidahagije, baranzwe no kugira intego no kuyigeraho, mugomba rero kugira umutima nk’uwabo kuko muri mu mwanya mwiza wo kugera kucyo mwifuza cyose.”

Aya mahugurwa azatangwa na Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Itorero ry’igihugu, akaba azarangira ku italiki ya 30 Kamena, akaba kandi yaritabiriwe n’urubyiruko ruvuye mu turere twose tw’igihugu.

Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Madamu Uwamariya Marie-Claire yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro ku gihugu cyose.

Yagize ati :” Nimurangiza aya mahugurwa, muzaba mufite imyumvire imwe ku mutekano n’uruhare rwanyu kuri wo.”

Umwe mu bahugurwa witwa Mudahemuka Jean Damascene we yagize ati :” Dutewe ishema n’ubumenyi tuzahakura bukazadufasha gutanga umusanzu ugaragara ku mutekano w’igihugu cyacu n’uko tuzakorana neza n’inzego zishinzwe umutekano.”

Muri aya mahugurwa, hazatangwa inyigisho zirebana n’imibanire, politiki n’ubukungu by’u Rwanda, akaba abaye nyuma y’amezi atatu habaye inama yabo nkuru ku rwego rw’igihugu.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha kuri ubu, rugeze ku 20,000 mu gihugu,biteganyijwe ko ruzagera kuri miliyoni imwe mu mwaka utaha.

Rukaba rugizwe n’abanyeshuri b’amashuri yisumbuye na za kaminuza n’abamaze kuzirangiza, rwashinzwe muri 2013 na rwo ubwarwo, rufite intego yo gutanga umusanzu ku ihinduramibereho , rukumira rukanarwanya ibyaha ku bufatanye na Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...