LATEST NEWS
Africa
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha
Publish Date: dimanche 3 janvier 2016
VISITS :63
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yasabye urubyiruko rwo muri aka karere gufatanya n’inzego z’umutekano mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakabigiramo uruhare rugaragara hagamijwe kurikumira no kurirwanya.

Ibi babisabwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Gakenke, Inspector of Police (IP) Marc Rugero, ku itariki 29 Ukuboza 2015. Yabibasabiye mu nama yagiranye n’urubyiruko rugera kuri 80 rwibumbiye muri Criox-Rouge y’u Rwanda muri aka karere. Yabigishije kwirinda no guhosha amakimbirane, kwirinda ibiyobyabwenge ,ubwoko bwabyo n’ingaruka zabyo kandi abakangurira kutabinywa, kutabicuruza no kutabikwirakwiza no gutanga amakuru ku gihe y’ababikora.

Ibi byabaye nyuma y’ibikorwa bitandukanye bakoze birimo gutera imigano igera kuri 497 ku nkengero z’umugezi witwa Kinoni, bakaba barayiteye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke ; banasize kandi irangi mu muhanda, aho abanyamaguru bagenewe kwambuka umuhanda(Zebra Crossing) ndetse bafatanya n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Gakenke kwigisha abaturage bari baremye isoko rya Gakenke uko bakoresha umuhanda cyane cyane kwambuka no kwirinda impanuka muri rusange.

Nyuma y’ibyo bikorwa, IP Rugero, yagiranye ikiganiro n’uru rubyiruko aho yarusobanuriye ko ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ati :"Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere y’undi uwo ariwe wese. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu".

IP Rugero yabwiye uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana ku mbaraga, ibi bikaba bijyanye n’insanganyamatsiko bari bihitiyemo ngo iyobore ibikorwa bari bategenyije uriya munsi yagiraga iti :” Dukangurire urubyiruko gukumira ibyaha n’ingaruka zabyo.”

Yabasobanuriye ko ibyo byaha biteza umutekano muke, bityo abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abanywa, abatunda, n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha.

Mu kiganiro cyabaye kandi hari ushinzwe urubyiruko muri Croix Rouge y’u Rwanda wabakanguriye kunganira inzego z’umutekano mu bikorwa by’ubutabazi abaturage babakeneramo, hari kandi intumwa yaturutse muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, Bwana Bizimana Paul nawe wabakanguriye gukomeza ibikorwa byo kwiinda ibiza birimo n’ibyo bari bavuyemo byo gutera imigano nku nkengero z’umugezi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...