LATEST NEWS
Africa
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika
Publish Date: dimanche 20 décembre 2015
VISITS :355
By Admin

Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri 25 bo mu Ishuri ry’Ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiranye ibiganiro ku ngingo zirimo uruhare rwo kwihangira imirimo mu iterambere ry’igihugu n’akamaro ka referendumu.

Umuyobozi w’iryo tsinda riri mu Rwanda kuva kuwa 17 kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2015, Chris Gomes, nyuma y’ibiganiro na Perezida Kagame kuri iki cyumweru, yabwiye itangazamakuru ko bari mu Rwanda kugira ngo bamenye byinshi ku kamaro ko kwihangira imirimo mu iterambere n’uruhare rw’urubyiruko mu bukungu.

Yakomeje agira ati “Perezida Kagame twaganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo imiyoborere, referendumu n’ahazaza h’u Rwanda […] Twaganiriye ko referendumu ari iy’igihugu cyose n’uburyo abaturage bagaragarizamo icyo bifuza.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Francis Gatare, nawe yafashije abo banyeshuri kumva uburyo guverinoma n’ibigo by’ishoramari by’ahandi bishobora kubona u Rwanda nk’ahantu byashora imari yabyo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Malimba Papias, we yabwiye itangazamakuru ko abo banyeshuri bari gusoza icyiciro cya Gatatu mu bucuruzi (Masters of Business Administration, MBA), isomo ryo gukora ingendo-shuri mu bihugu biri mu nzira y’iteramnbere nk’u Rwanda, aba ari ngombwa mu gihe batararangiza amasomo yabo.

Yakomeje agira ati “Kuba rero barahisemo u Rwanda kugira ngo abe aricyo gihugu baheraho biga ni ukubera aho rwavuye, aho rugeze n’icyo rugamije mu iterambere riri imbere. ”

Ibiganiro na Perezida Kagame kandi ngo byibanze kuri urwo rugendo rw’uko igihugu cyashoboye kwiyubaka kivuye ku muyonga, kikaba kigeze ahantu hashimishije.

Ku byo baganiriye n’Umukuru w’Igihugu ku bijyanye na Referendumu, Minisitiri Malimba yavuze ko icyo abo banyeshuri bashaka kumenya ari uburyo politiki igira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yakomeje agira ati “Ni urugendo Abanyarwanda bihitiyemo cyane cyane bashingiye ku mateka y’igihugu cyacu, bityo bagashobora kurenza amaso aho turi uyu munsi bakareba imbere cyane aho tugomba kujya, n’umurongo wa politiki mwiza ugomba kutuganisha muri icyocyerekezo.’’

Perezida Kagame ngo yababwiye ko iterambere ry’igihugu riri mu maboko y’Abanyarwanda, bityo icyo bihitiyemo bagishaka byanze bikunze kiba kigomba kugerwaho.



Stanford Graduate School of Business ni rimwe mumashuri arindwi agize Kaminuza ya Stanford.

Mu rugendo rwabo mu Rwanda, abo banyeshuri basuzumaga uko uburezi bushobora gusubiza ikibazo cy’ubwiyongere bw’urubyiruko binyuze mu kwihangira imirimo, uburyo ubukungu buciriritse bugira uruhare mu kwihangira imiririmo mu karere n’uburyo guverinoma igira uruhare muri ibyo bikorwa hagamijwe iterambere.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze