LATEST NEWS
Amakuru
Ni iki cyihishe inyuma y’igitero cya FDLR mu karere ka Rubavu
Publish Date: mercredi 20 avril 2016
VISITS :9965
By Admin

Igitero cya FDLR cyagabwe mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira kuwa 16 Mata 2016 kuri station ya polisi iri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Kabumba.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko Station ya Polisi y’u Rwanda mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu yaraye igabweho igitero n’abarwanyi bikekwako ari abo mu mutwe wa FDLR.

Itangazo igisirikare cy’u Rwanda cyashyize ahagaragara rivuga ko aba bagabye iki gitero basubijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zikaba zirimo zigenzura neza ako gace.

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana yatangaje ko ibindi kuri iki gitero biza gutangazwa.

Umwe mu baturage wumvise urusaku rw’amasasu yatangaje ko imirwano yamaze hafi isaha. Bivugwa kandi ko abateye baba bari hagati ya 20 na 30 bavugaga ururimi rw’i Lingala n’Igiswahili.

Abateye ngo bashobora kuba bashakaga kwiba Umurenge SACCO wa Bugeshi, kuko bawurasheho.

Mu kwezi gushize ku itariki ya 23 Werurwe mu Karere ka Rubavu, muri uyu Murenge wa Bugeshi, ingabo z’u Rwanda zaharasiye umusirikare wambaye impuzankano z’ingabo za Congo.

Amakuru yatangajwe icyo gihe ni uko abasirikare binjiye ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa sita z’ijoro bashotora ingabo z’u Rwanda bazirasa nazo zibarasaho zicamo umwe abandi batabashije kumenyekana umubare barakomereka.

FDLR

Icyo gihe Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace, Capt. Kalisa Edouard, yatangaje ko icyo gitero cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashingiwe ku iperereza ry’ibanze.

Source : Igihe.com

IBITEKEREZO
Uwase joseline

Mana yanjyewe !!!!Gira utabare abanyarwanda ..

rukundo innocent

Zera. Mwamuke ngunga ekokinano te mukoro oyo tokoya mokoyeba

mukundwa emmanuel

Muraho neza ? Ibyo bitubere isomo cyane cyane dukaza amarondo, dutanga amakuru ku nzego z'umutekano ku gihe kandi vuba, tumenya abinjiye mu midugudu yacu batahatuye. Ibyo byose nibigerwaho tuzaba twirindiye umutekano.

Rwigyema

Uwo ni Kabila na special units ze bari gushaka uko Umusaza bamugarura mu intambara za Congo kugira ngo Kabila abone uko yegeza amatora inyuma kuko nta yandi amahitamo afirte

roho

Inkotanyi nazo zigeze kujya zitera udutero nshuma ! murabyibuka ???

Kazungu

Njye mbona FDLR itagifite ubushobozi butera m'urwanda .Abo bateye bashobora kuba ari Fardc yari yaje kwiba inka cyangwa ibiryo.

Kazungu

Njye mbona FDLR itagifite ubushobozi butera m'urwanda .Abo bateye bashobora kuba ari Fardc yari yaje kwiba inka cyangwa ibiryo.

rucogoza

Bamenyeko U Rwanda atari itsina ngufi, nibashaka bigire inama yo kuva mumashyamba nahubundi bazabona isomo batazibagirwa. twizera police n'ingabo z'igihugu cyacu.

Eric

Komutavuga abahaguye ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe,...

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri Norvege

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...