LATEST NEWS
Amakuru
Nyagatare : Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano
Publish Date: lundi 5 décembre 2016
VISITS :666
By Admin

Abaturage bo mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano bakora amarondo neza ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kuwusigasira.

Ubu butumwa babuhawe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’ubuyobozi bwako ; iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Nyangara.

Mu butumwa yabagejejeho, Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza yagize ati :"Amarondo iyo akozwe neza afasha mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo ubujura bw’imyaka n’amatungo bugaragara hirya no hino muri aka karere."

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati :" Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko ; hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira ; kandi iyo hari abamaze kubikora zibafata vuba."

IP Kaburabuza yabwiye kandi abo baturage ko Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ; maze abasaba kubyirinda no gutanga umusanzu mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo batanga amakuru ajyanye n’ababyishoramo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domithile yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano baziha amakuru atuma hakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekabo.

Yagize ati :"Kubumbatira umutekano bireba buri wese kubera ko ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye ; kandi inzego z’umutekano zikaba zitabera hose icyarimwe."

Musabyemariya yabasabye kandi kwitabira gahunda za Leta zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe ; kandi bakarangwa n’isuku muri rusange.

Abo baturage bibukijwe kandi kurengera ibidukikije mu bikorwa byabo bya buri munsi birinda ibikorwa byose bishobora gutera ibiza.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nyarugenge : Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Nyarugenge : Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS...

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa...

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge...

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...