LATEST NEWS
Amakuru
Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku
Publish Date: mardi 9 août 2016
VISITS :651
By Admin

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza imikoranire basanganywe mu guteza imbere umutekano n’isuku.

Iyi mihigo yasinywe ku itariki ya 8 Kanama hagati y’ Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Madamu Mukaruliza Monique mu izina ry’inzego bayobora.

Uyu muhango wabereye mu nzu mberabyombi y’umujyi wa Kigali wari wanitabiriwe n’abayobozi b’uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tugize umujyi wa Kigali n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 35 yose igize umujyi wa Kigali.

Iyi mihigo izamara amezi 6, mu birebana n’u mutekano izibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha, inkongi z’umuriro, ubuzererezi, uburaya n’ubusabirizi, ubucuruzi bw’akajagari, urusaku, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kwibanda ku gushyira amatara ahantu hahurira cyangwa hanyura abantu benshi, kunoza imikorere y’amarondo, gutangira amakuru ku gihe , kunoza imikorere ya komite zo kwicungira umutekano, gushyira ibikoresho bya ngombwa by’umutekano ahahurira abantu benshi, nka Kamera n’ibyuma bizimya imiriro( fire extinguishers) no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Mu rwego rw’isuku, izibanda ku isuku no kurengera ibidukikije, kunoza imicungire y’ibishingwe, kunoza isuku rusange n’iy’abantu ku giti cyabo, gukomeza gutera ubusitani aho butari no gufata neza ubuhari no gukangurira abantu kubahiriza inshingano zabo ku isuku n’umutekano.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique yavuze ko gusinya iyi mihigo ari igikorwa kigaragaza intambwe ikomeye y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, aho yavuze ati :”Intambwe tumaze gutera ntizasubire inyuma, twese duharanire kugira umujyi ufite isuku kandi utekanye, kandi umutekano niyo nkingi twubakiyeho kuko udahari iterambere ntiryashoboka.”

Yavuze kandi ko urwego rutazubahiriza ibyo bemeranyijwe ruzabibazwa, aho yagize ati :”Hashize ibyiciro 6 habaho imihigo nk’iyi, ariko iyi mihigo itandukanye n’iyayibanjirije kuko mbere barahigaga, bagahembwa bikarangirira aho, ariko ubu umurenge utazuzuza ibyo wahize uzabazwa impamvu.”

Yanasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gushyiraho ingamba zihamye mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ati :”U Rwanda muri rusange n’umujyi wa Kigali by’umwihariko rurihuta mu iterambere, biradusaba ingufu, ubufatanye n’ibyemezo bidasanzwe kugirango imihigo duhize igerweho cyane cyane ko isuku n’umutekano bigendana.”

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kuzakora ibishoboka byose iyi mihigo ikajya mu bikorwa kandi ikazabyara umusaruro.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa...

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge...

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...