LATEST NEWS
Amakuru
Rubavu : ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Publish Date: lundi 15 août 2016
VISITS :958
By Admin

Abayoboke b’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR), Paruwase ya Rusiza, ho mu murenge wa Bugeshi, mu karere ka Rubavu biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha.

Ku itariki 13 Kanama, abagera ku 1500 biganjemo urubyiruko bakoze urugendo rureshya na kilometero enye rwo gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibiyobyabwenge.

Urwo rugendo barutangiriye mu kagari ka Mutovu barusoreza ku Biro bishya by’Umurenge wa Bugeshi biri mu kagari ka Kabumba.

Muri icyo gikorwa, bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo ahamagarira abantu kutishora mu biyobyabwenge no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.

Nyuma y’urwo rugendo, abo bayoboke b’iri Torero bagiranye ibiganiro n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza n’Umuyobozi wa ADEPR muri Rubavu, Revera Pasiteri Akoyiremeye Pierre Clavère.

Mu butumwa bwe, Akoyiremeye yagize ati :"Nk’Abakristu, dukwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera. Turasabwa kandi kugira uruhare mu kubirwanya dukangurira abandi kubyirinda."

Yakomeje agira ati :"Dusenga mu bwisanzure kubera ko mu gihugu cyacu hari umutekano. Turasabwa rero kugira uruhare mu kuwubumbatira dutanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."

IP Nyiraneza yasabye ababyeyi bari aho kwirinda amakimbirane mu miryango kubera ko ari mu bituma abana bahunga iwabo bakajya mu mihanda.

Yabwiye urubyiruko rwari aho ati :"Nihagira umuntu ubabwira ko ashaka kubajyana mu mahanga kubaha cyangwa kubashakirayo akazi cyangwa amashuri meza ntimukabyihererane ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu, ababarera, abavandimwe banyu cyangwa inzego z’ubuyobozi kugira ngo harebwe niba atari ushaka kujya kubacuruza."

Uru rugendo ruje rukurikira urwakozwe ku itariki 6 Kanama n’urubyiruko 350 rw’iri Torero rwo mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiriba na Mudende rwabereye mu kagari ka Kanyirabigogwe.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa...

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge...

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...