LATEST NEWS
Amakuru
Rulindo : Imiryango 27 y’abashakanye yari ibanye mu makimbirane yagiriwe inama y’uko yayakemura
Publish Date: dimanche 6 décembre 2015
VISITS :165
By Admin

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Rulindo, Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Dusengimana, ku itariki 2 Ukuboza 2015, yagiranye ikiganiro n’imiryango y’abashakanye 27 yo mu murenge wa Bugera, wo muri aka karere, yabanaga mu makimbirane, maze abagira inama y’uko bayakemura kugira ngo izemo ituze.
Icyo kiganiro cyabereye mu kagari ka Karengeri, cyasojwe abagize iyo miryango biyunze kandi biyemeza kutazongera kurangwa n’ubwunvikane buke ukundi.

Amakimbirane yabo yashingiraga akenshi ku mitungo, ubuharike, gucana inyuma, gusesagura umutungo, ubusinzi, no kutajya inama.

AIP Dusengimana yabanje guha ijambo abagize iyo miryango bavuga ibibatera kutumvikana, akaba ari na byo yahereyeho abagira inama y’uko babana mu ituze.

Yabasobanuriye ko kutumvikana hagati yabo bitagira ingaruka mbi kuri bo n’imiryango yabo gusa ahubwo ko bibangamira ituze n’umutekano by’abaturanyi babo, kandi ko ari n’urugero rubi baha abana babo.

Yabibabwiye agira ati :"Amakimbirane hagati y’abashakanye uretse kuba ateza umutekano muke muri rusange, anadindiza iterambere ryabo kubera ko batigera bajya inama ku cyabateza imbere, ahubwo na bike bafite babiryaniramo cyangwa bakabisesagura."

Yabakanguriye kwirinda ikintu cyakongera guteza umwuga mubi hagati yabo kandi abagira inama yo kujya bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umuryango wabo.

Abagize iyo miryango bashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera inama yabagiriye y’uko bakemura ukutumvikana kwabarangaga.

Imiryango yahawe izo nama irimo uwa Habumugisha Mathias w’imyaka 43 n’umugore we Uwamariya Laurence ufite imyaka 40.

Habumugisha yagize ati :"Twari tumaze imyaka irenga irindwi tudacana uwaka kubera kutumvikana gushingiye ku kutizerana. Iyo mibanire ntiyashoboraga gutuma dutera imbere. Polisi y’u Rwanda yadufashije cyane kuko yagaruye ituze mu muryango wacu."

Yakomeje agira ati :"Ubu dutangiye ubuzima bushya, ubuzima buzira umwiryane n’intonganya.Tuzajya tujya inama aho kuba nyamwigendaho nk’uko twabigenzaga mbere."

Umugore we (Uwamariya) yunzemo agira ati :" Twari tubanye nabi pe. Ntawagishaga undi inama. Buri umwe yakoraga ibyo ashaka. Iyo mibanire yashubije inyuma umuryango wacu."

Iyi miryango yose yijeje Polisi y’u Rwanda muri aka karere ko uretse gukurikiza inama yabagiriye, bazanazigira indi miryango ishobora kuba nayo itabanye neza.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge...

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na...

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...