LATEST NEWS
Amakuru
RWANDA - REFERENDUM 2015 : ABANYARWANDA, ABATANYURANYA, ABANYAMURAVA.
Publish Date: mercredi 16 décembre 2015
VISITS :1056
By Admin

Yego,
Batanyuranya abanyamurava,
Bene Rwo Abanyarwanda,
Bumviye ingoma ivuga Impundu,
Isango uyu wa Gatanu, Ni referendum.

Yego, Twese,
Tuzinduke tuvunyishe,
Dushengere neza,
Twese tunyure u Rwanda
Kutanyuranya Abanyamurava :
Niyo Ndangamuntu nyarwanda.

Yego,
Dore isango iraje,
Tuyitabane ituze,
Abatanyuranya Abanyamurava,
Twisukiranye twese, twongere,
Turabukire impundu u Rwanda.

Yego, Bakobwa b’u Rwanda,
Muhorana urugwiro,
Rwinshi murakagwira.
Nimushengurukane isheja,
Mwongere, mushinge imizi,
Dore mwashize igishyika,
Kubw’umushumba wuje ishema.

Yego, Rubyiruko rw’u Rwanda,
Mu Rwanda Rwanyu rwiza,
Nimususuruke, kare mumuseso,
Mwebwe abaziranenge,
Rureba ubutaruhuka,
Rugacurera ibihozo byiza.

Yego, Ntore mwese,
nimwambare inkindi,
Hose no ku Nkiko,
Muhamirize muvuze ikobe,
Umugaba uhimbaye imbaga
Mumwitabane ingonga.

Rugali rwa Gasabo,
Ntore yo ku mukondo,
Ntare yacanye Uruti.
Mpora mbarotera inzozi nziza
mwatuye umutima wanjye,
muwuha ituze,
Mwese itora ryiza.

Umusizi : Iki gisigo “Abatanyuranya Abanyamurava” ni icy’umusizi / umwanditsi : Emmanuel, Kicukiro, Kanombe, Umujyi wa Kigali.
Itorero akomokamo : Indashyikirwa (Nyaruguru)

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nyarugenge : Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Nyarugenge : Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS...

Nyagatare : Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Nyagatare : Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga...

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa...

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...