LATEST NEWS
Amakuru
Ubujurire bwa Colonel Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Kabayiza bwatewe utwatsi n’urukiko rw’ikirenga
Publish Date: lundi 7 décembre 2015
VISITS :1660
By Admin

Ubujurire bwa Colonel Tom Byabagamba, Brig Gen (rtd) Frank Rusagara na Sergeant (rtd) Kabayiza bwatewe utwatsi n’urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015.

Aba basirikare baherukaga mu rukiko ku wa 12 Ukwakira 2015, bari basabye ko bataburanishirizwa hamwe, bitewe nuko umwe muri bo ari umusirikare, mu gihe abandi basezerewe mu gisirikare bityo bakaba bafatwa nk’abasivili.

Bahereye kuri ibi Brig Gen. Frank Rusagara na Sergeant Francois Kabayiza basezerewe mu ngabo z’u Rwanda, basabaga ko baburanishirizwa mu nkiko za gisivili bitewe nuko batakiri abasirikare, kimwe na mugenzi wabo Col. Tom Byabagamba wasabaga ko yatandukanywa na bagenzi be akaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare kubera ko we akiri umusirikare.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 4 Ukuboza ubwo urukiko rw’Ikirenga rwatangaga umwanzuro kuri ubwo bujurire, bwatesheje agaciro ubusabe bw’aba basirikare, buvuga ko mu byaha bakurikiranyweho harimo icyaha bahuriraho bose aricyo ubufatanyacyaha mu gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko, bityo bikaba bihagije kuba bose bakurikiranwaho iki cyaha bari kumwe.

Urukiko rwasobanuye ko ubwo Gen. Frank Rusagara yari amaze gutabwa muri yombi agafungwa, imbunda 2 yari atunze ku buryo butemewe n’amategeko zafashwe na Sergeant Kabayiza akajya kuzibitsa kwa Col. Tom Byabagamba, bituma icyaha kiba kimwe bityo n’aho baregerwa hakagomba kuba hamwe.

Nyuma yo gusuzuma impamvu zatanzwen’abaregwa, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze ubujurire bwabo nta shingiro bufite bitewe nuko iki cyaha aba baregwa bahuriyeho cyakorewe mu Rwanda, kigakorerwa igihe kimwe bityo bigatuma bagomba kuburanira ahantu hamwe.

Col. Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara

Urukiko rwategetse ko Col Tom Byabagamba, Gen. Frank Rusagara na Sergeant Francois Kabayiza baburanishirizwa ahantu hamwe kandi bakaburanishwa n’urukiko rwa Gisirikare nkuko byari bisanzwe.

Ku itariki ya 07 Ukuboza 2015 nibwo urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) na bagenzi be ruzakomeza mu rukiko rukuru rwa Gisirikare.

Imirasire.com

IBITEKEREZO
kamali

ntamvura idahita basaza mwihangane ntakitagira iherezo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge...

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na...

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...