LATEST NEWS
Amakuru
Umugabo afunzwe akurikiranweho kugerageza guha ruswa umuyobozi w’akagari
Publish Date: samedi 9 janvier 2016
VISITS :1138
By Admin

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafashe umugabo w’imyaka 52 agerageza guha ruswa umukozi wo mu nzego z’ibanze kugira ngo amureke yubake inzu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uwitwa Babonangenda Vincent , wo mu karere ka Gasabo, yafashwe ubwo yari mu mugambi we wo kugerageza guha umukuru w’akagari ka Rukiri ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi kugira ngo abashe kubaka inzu mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko Babonangenda, uri mu kigero cy’imyaka 52, ubu ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, yari yasenyewe inzu hamwe n’abandi mu rwego rwo guca akajagari mu myubakire.

Asobanura uko byagenze, SP Mbabazi yagize ati :" Babonangenda nyuma yo gusenyerwa, yarongeye azamura inzu abonye bazayisenya na none, ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rukiri atuyemo kuri terefone igendanwa, amubwira ko hari akantu yamwoherereje kuri Mobile Money, bityo ntiyongere gusenyerwa, nibwo uyu muyobozi yahitaga abimenyesha Polisi ikorera i Remera."

SP Mbabazi yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko ruswa nta mwanya ifite mu nzego za Leta no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati :"Abaturage bakwiye kumenya ko ruswa ituma hari ababona serivisi badakwiye kubona mu gihe abakwiye kuyibona bo, batayibona ku maherere cyangwa bakayigurishwa, ibyo bikaba bitemewe n’amategeko y’u Rwanda, Polisi akaba ari rumwe mu nzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, ikurikirana kandi ihanisha abafatirwa mu bikorwa nk’ibyo.”

Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange bakoresha inzira zemewe ngo babone serivisi bakeneye kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora kuganisha kuri ruswa ndetse no guhungabanya umutekano, aho yaboneyeho gushimira imyitwarire y’abatangiye inzira yo kudashakira indonke mu nzira zitemewe.

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

RNP

IBITEKEREZO
Oscar

Ruswa nimbi gusa nuko hafatwa bacyeya ukurikije nabayaka ariko kuki hafatwa abo murigasabo nyarugengeyo nifatwe nuko nayiharinse kandi hafatwa aboroheje es abakomeyebo kuki badafatwa ?

Mike

Ruswa ni mbi cyane kuko imunga ubukungu bw'igihugu.Tuyirinde kandi tuyirwanye duha amakuru inzego zibishinzwe y'abantu bayatse n'abakiriye ndetse n'abafite imigambi yo kubikora byombi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe,...

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

NEW POSTS
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...