LATEST NEWS
Amakuru
Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasesekaye i Kigali ( Yavuguruwe )
Publish Date: lundi 9 janvier 2017
VISITS :4826
By Admin

Ahagana saa sita n’iminota 40 nibwo indege ya Ethiopian Airlines ihetse umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Kuzanwa k’uyu mugogo byakozwe mu gisa n’ubwiru bukomeye. Nta muntu n’umwe wari uzi neza amasaha ugerera i Kigali ndetse n’abakozi bo ku kibuga cy’Indege benshi ntabyo bari bazi.

Abahindiro n’abandi bafitanye isano n’Umwami, ntabn’umwe wagaragaraga ku kibuga cy’indege.

Ahagana saa saba n’iminota 40 nibwo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Vuningoma bageze ku kibuga cy’indege baje kwakira umugogo w’umwami.

Kuri iyi saha kandi ni nabwo abo mu muryango w’umwami bari biganjemo ababyeyi bakenyeye bya kinyarwanda batangiye kugaragara ku kibuga cy’indege cyane mu gice gisohokeramo imodoka ivuye mu kibuga cy’indege.

Saa munani zuzuye nibwo wasohowe mu kibuga cy’indege, utwarwa n’imodoka zisanzwe zitwara imibiri y’abitabye Imana.

Umugogo w’ Umwami Kigeli wahise ujyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Fayical, aho uzavanwa ujyanwa i Nyanza aho uzatabarizwa. ariko kugeza ubu iyi gahunda ikaba itaratangazwa.

Dr James Vuningoma yavuze ko Leta y’u Rwanda yari itegereje ko umuryango wumvikana kuko hari harabaye impaka hagati yabo ariko ‘ni amahirwe dufite nk’abanyarwanda kuba umugogo w’umwami wacu utashye mu gihugu cye’.

Yakomeje agira ati “ Ni ibyishimo kuko umuryango washyize hamwe na leta y’u Rwanda yabafashe mu mugongo bihagije. Ni ibyishimo dufite nk’abanyarwanda byo kuvuga ngo aratashye.”

Yakomoje kandi ku mpaka z’abavugaga ko umugogo w’umwami watabarizwa mu mahanga, abandi bavuga ko agomba gutabarizwa mu Rwanda ashimangira ko kuba urukiko rwaremeje ko agomba gutabarizwa mu Rwanda ari icyubahiro cy’igihugu.



Bamwe mu muryango w’Umwami Kigeli

IBITEKEREZO
Bihu Ntantu

Munejejwe no kwakira umugogo w'Umwami mwaranzeko ataha arimuzima. Tubonye icyubahiro mwamuhaye kandi yarigeze gutegeka igihugu. Ntimwihishira ! Iyabavumye ntiyakarabye.

E.J.Musonera

Imana ishimwe. Na Leta y' ubumwe yacu. Abahari muhatubere, twatunguwe aliko turi kumwe rwose. Mutabarize Umwami,ingoma irabazwa. Mubwire abagambanyi ko hari inva ilimo ubusa muli Portugal, bazayiberemo. Benzinge, Rujugiro, RNC 1,2,3,4...Tubarusha Umwami mwa mbwa mwe. Tubarusha Umwami m

kaka

Biralogererera iki ? Ngo uranezerewe lo umugogo wumwami ugezeirwanda ? Mwikururiye umuvumo

cyuma

Yewe uri.ntaeiniga koko ibwo se ikigushimishije.hagataho.niki kuba umuntu yarapfuye ntimuzi.kwishima

muheto

mudukurikiranire mutubwire igihe azatabarizwa.

Samuel Ntawiniga

Ndanezerewe cyane ko umugogo w'umwami Kigeli V Ndahindurwa utabarijwe mu Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe,...

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri Norvege

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri...

Nyarugenge : Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Nyarugenge : Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS...

NEW POSTS
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...