LATEST NEWS
Amakuru
Urwanda rwijihije umunsi mpuzamahanga w’ubwitange mu bundi buryo
Publish Date: mardi 8 décembre 2015
VISITS :452
By Admin

Tariki 05/12/2015 wari umunsi mpuzamahanga w’ubwitange ariko u Rwanda ruwizihiza mu bundi buryo budahuye cyane n’ubwa LONI ariko na none ruwizihiza mu buryo bwuzuzanyan’ubwo bwa LONI.

LONI yashyizeho umunsi w’ubwitange mu 1985 n’u Rwanda rukomeza kuwizihiza ariko muri ibi bihe bya vuba rukagerageza gushyiraho umwihariko warwo nk’uko bigenwa na komisiyo y’igihugu y’itorero.

Muri uyu mwaka wa 2015 insanganyamatsiko ya LONI kuri uyu munsi w’ubwitange yagiraga iti : your world is changing. Are you ? Volunteer ! Nk’uko Perezida wa komisiyo y’itorero, Rucagu Bonifasi yabisobanuriye abanyamakuru mu bihe byo kwitegura uwo munsi, iyo nsanganyamatsiko ya LINI uyishyize mu Kinyarwanda igira iti : Isi yawe irahinduka. Nawe se ? Yitangire ! Naho muri rya tandukanyirizo ry’umwihariko w’u Rwanda twavuze insanganyamatsiko ikaba yaragiraga iti : Nitangiye kubaka u Rwanda n’iterambere ry’isi.

Mu Rwanda uyu munsi mpuzamahanga w’ubwitange wizihirijwe mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, umudugudu wa Kimisagara. Kuri uwo munsi habanje gukorwa urugendo kuva ku kagari ka Kiimisagara rusorezwa ahakorewe ibikorwa by’amaboko. Muri ibyo bikorwa harimo kubaka ikiraro kuri ruhurura ya mpanzi gihuza Akagali ka Kimisagara n’Akagali ka Akabahizi ko mu murenge wa Gitega, habaho n’igikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge...

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na...

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...