LATEST NEWS
UTUNTU N’UTUNDI
BREWAEYS, UMUNYAMAKURU AKABA N’UMWANDITSI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATABARUTSE.
Publish Date: mercredi 4 mai 2016
VISITS :1595
By Admin


Umunyamakuru wigenga w’Umubiligi, akaba inararibonye mu mwuga w’itangazamakuru ricukumbuye,wanakoze ubushakashatsi bwimbitse ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana n’abo bari kumwe yatabarutse kuri uyu wa Kabiri.

Uretse itangazamakuru, Philippe Brewaeys yari n’umwanditsi w’ibitabo birimo ibivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yitabye imana afite imyaka 58, nyuma y’amezi menshi arwaye.Brewaeys yanditse ibitabo bibiri byamenyekanye cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo "Rwanda 94, Noirs et Blancs Menteurs" n’ikitwa "Traqueurs de génocidaires – sur les traces des Tueurs Rwandais."

Brewaeys kandi ni umwe mu banenze bikomeye film mbarankuru Rwanda’s Untold Story yakozwe na BBC, avuga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi igoreka amateka.Nyuma y’isohoka ry’iyi film mu kiganiro IGIHE yagiranye na Phillipe Brewaeys i Buruseli, yagaragaje ibinyoma bikubiye muri iyi film nyuma yo kuyisesengura agasanga ihabanye n’ubushakashatsi bukorwa n’impuguke zitagira aho zibogamiye.

BIMWE MU BIKUBIYE MU BITABO ASIZE YANDITSE KU RWANDA "TRAQUEURS DE GÉNOCIDAIRES" NA ’ NOIRS ET BLANCS MENTEURS’
Mu gitabo “ Noirs et Blancs menteurs” cya Philippe Brewaeys, cyasohotse mu Gushyingo 2013, yakoze ubucukumbuzi ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana anagaragaza uko Jenoside yagenze.Muri iki gitabo agaragazamo uko umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière yifashishije ubuhamya bw’abirabura n’abazungu b’ababeshyi mu mpera z’Ugushyingo 2006 agasohora ibirego bishinja ingabo zari iza RPF Inkotanyi ko arizo zahanuye iyo ndege ya Habyarimana.

Yerekana ko kandi imibare ivugwa na Loni ko Abatutsi bazize Jenoside ari ibihumbi 800 ari ibinyoma bidafite icyo bishingiyeho, agashingira ku ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri 2002 ryerekanye ko ahubwo basaga miliyoni imwe.Mu gitabo "Traqueurs de génocidaires" cya Philippe Brewaeys na Albert Toch, kivuga ku gikorwa cy’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha cyo guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amafoto y’ahantu nyaburanga ha mbere hakurura ba mukerarugendo muri Afurika

Amafoto y’ahantu nyaburanga ha mbere hakurura ba mukerarugendo muri...

Amafoto atangaje utari uzi ya Perezida Obama muri Afurika

Amafoto atangaje utari uzi ya Perezida Obama muri Afurika

Inkomoko n’igisobanuro cyo kwambarira ipantalo munsi y’ikibuno

Inkomoko n’igisobanuro cyo kwambarira ipantalo munsi y’ikibuno

Ku myaka 179 y’amavuko Mahashta aremeza ko urupfu rwamwibagiwe

Ku myaka 179 y’amavuko Mahashta aremeza ko urupfu rwamwibagiwe

Ubushinwa:Yuan yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa atereta abagore 17 ndetse abaka amafaranga

Ubushinwa:Yuan yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa atereta abagore 17...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...