LATEST NEWS
Amerika
Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru
Publish Date: lundi 9 octobre 2017
VISITS :1224
By Admin

Donald Trump yongeye kugaragaza ko ibiganiro n’igihugu cya Koreya ya Ruguru nta kizavamo ariko ko we azi ikizakemura ibibazo by’iki gihugu.

N’ubwo Donald Trump perezida wa Amerika ateruye ku mugaragaro ngo avuge ko hari ibitero bitegurwa, amagambo yanditse kuri Twitter ye benshi bahamya ko nta kindi asobanuye uretse intambara irimo gutegurwa n’iki gihugu mu rwego rwo guhagarika Koreya ya Ruguru mu ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Ukwakira 2017 ni bwo Donald Trump perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika abinyujije kuri Twitter yongeye gushimangira ko imishyikirano igihugu cye kirimo kugirana na Leta ya Koreya ya Ruguru ntacyo iteze kugeraho ibi akabishingira ku kuba mu myaka 25 yose ishize bagerageje kuganira n’iki gihugu ariko bikaba iby’ubusa.

Trump yagizea ati : “Abaperezida n’ubutegetsi bwabo bamye baganira na Koreya ya ruguru mu myaka 25 yo se ishize, bakagirana amasezerano, amafaranga atagira ingano yaratanzwe… gusa ibi byose ntacyo byagezeho, Koreya ya Ruguru yagiye iribata aya masezerano yose mu kanya nk’ako guhumbya. Mbiseguyeho, gusa hari ikintu kimwe cyonyine kizarangiza iki kibazo.”

Ubwo abanyamakuru bamubazaga icyo yashakaka kuvuga kizarangiza ikibazo cya Koreya ya ruguru, Trump yirinze kuvuga byinshi maze agira ati : “Muzakimenya mu minsi ya vuba cyane”.

Si ubwa mbere Trump yendereza Koreya ya Ruguru na perezida wa yo yahimbye akabyiniriro ka “Little Rocket man”abinyujije kuri Twitter iki gihugu kikaba gikomeje gucura ibisasu kirimbuzi ndetse n’ibyambukiranya imigabane.

Nyuma y’uko abwiye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru mu muryango w’abibumbye ko we ndetse na Perezida we batazamara igihe kirekire, ku wa Kane taliki ya 5 Ukwakira Trump yari yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizakora ibyo zigomba gukora. Ibi abakurikirira hafi iki kibazo bakavuga ko bica amarenga y’intambara ishobora kwaduka hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru.

Trump yagize ati : “Ntidushobora kwemera ko umunyagitugu aza gutera ubwoba igihugu cyacu cyangwa incuti zacu arimo adukangisha kumena amaraso y’abantu. Tuzakora ibyo tugomba gukora kugirango ibi bitabaho kandi ndabizeza ko ibi bizakorwa igihe bizaba ari ngombwa.”

Aya magambo Donald Trump akaba yarayavugiye mu nama yari yahuje abasirikare bakuru b’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye ku wa Kane. Akaba yarongeyeho ko Leta zamubanjirije zatsinzwe kuri iki kibazo ariko we ngo ntateze gutsindwa.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Rurageretse hagati ya Turukiya na Amerika, abaturage bari kubigenderamo

Rurageretse hagati ya Turukiya na Amerika, abaturage bari kubigenderamo

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu...

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe (SEX ROBOTS) VIDEO

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe (SEX ROBOTS)...

Soma Useke

Soma Useke

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze