LATEST NEWS
Amerika
Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda
Publish Date: mercredi 4 octobre 2017
VISITS :3396
By Admin

Ibirego bya David Himbara na Majoro Robert Higiro wirukanwe mu ngabo z’u Rwanda, byagaragaye ko ari nta shingiro bifite nyuma y’uko bari bishyuye asaga miliyoni 370Frw ngo bahabwe umwanya wo kurega u Rwanda kuri Kongere ya Amerika.

Kuri uyu kane tariki 28 Nzeli 2017, uwo mwanya barawuhawe banahabwa umwanya uhagije wo kuvuga ibibazo bafitanye na Leta y’u Rwanda. Ihurizo rya mbere bahuye na ryo ni uko komite bagombaga kugezaho ikibazo cyabo yari igizwe n’abadepite babiri gusa.

Ubusanzwe iyo Komite y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Afurika, iba igizwe n’abadepite icyenda (9) bashinzwe gukurikirana buri dosiye bahawe.

Irindi hurizo bahuye na ryo ni uko n’ubwo bahabwa umwanya imyanzuro ifatiwe muri iyo komisiyo, idashobora guhita ishyirwa mu bikorwa kuko bibanza gusaba izindi nzira n’iperereza byimbitse.

Ibiganiro byatangiye biyobowe na Depite witwa Chris Smith wari uherekejwe n’undi Mudepite ukomeye witwa Karen Bass.

Guverinoma ya USA yari ihagarariwe na Ambasaderi Donald Yamamoto, Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Afurika, nk’uko itegeko ribigena.

Ambasaderi Donald Yamamoto, uhagarariye inyungu z’Amerika ku mugabane w’Afurika, yavuze ko inshingano za mbere z’Amerika ku Rwanda ari ukurufasha mu rugendo rw’iterambere

Abandi batumiwe banitabira ibyo biganiro harimo umuryango utegamiye kuri Leta witwa "Search for Common Ground", ukorera mu Biyaga bigari mu bijyanye ahanini no gukemura amakimbirane na "Amnesty International"umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi Yamamoto yibukije abitabiriye ibyo biganiro ko politike y’ibanze ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku Rwanda, ari ukurufasha gukomeza gutera imbere mu gihe rugihanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Icyizere Guverinoma n’Abanyarwanda bifitemo kirakwiye kuko igihugu gikomeje kubaka ahazaza heza hashingiwe k’ukubaka amahoro n’ubukungu.”

Kuri Himbara na Higiro bari batumiwe muri ibyo biganiro, wari umwanya mwiza kuri bo wo gukora ibishoboka byose bakagaragaza isura itari nziza ku Rwanda. Bwari ubwa kabiri bagarutse imbere y’iyo komite kuko no mu mwaka wa 2015 batanze ibindi birego.

Mu nkuru yacu iheruka twababwiye uko abo bagabo babifashijwemo na Rujugiro bishyuye miliyoni zisaga 372Frw (Amadorari y’Amerika ibihumbi 440), Kompanyi yitwa "Podesta Group" ivuganira abashaka gutambutsa ijwi ryabo mu buyobozi bw’Amerika.

Podesta Group ni yo yagombaga kubafasha kugera imbere y’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu bagatanga ibirego byabo.

Mu birego Himbara yatanze muri icyo kiganiro harimo ikijyanye n’inzu y’ubucuruzi ya Rujugiro izwi nka UTC yambuwe. Iyo nzu ikaba iherutse gutezwa cyamunara kubera ibirarane by’imisoro Rujugiro abereyemo Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro (RRA).

Mike Jobbins, wari uhagarariye “Search for Common Ground” yateye utwatsi ibyavugwaga na Himbara na Higiro, asaba ko Leta y’Amerika yakomeza gufasha u Rwanda n’akarere ruherereyemo.

Depite Smith ni we wasaga nk’aho ashaka ko Himbara na Higiro bagaragaza akababaro kabo ariko Depite Bass bari kumwe ntiyabishyigikira, asa n’ugaragaza ko ibirego by’abo bagabo nta shingiro bifite.

Ntibanatinze kuko Depite Bass yahise ava muri ibyo biganiro avuga ko agiye mu yindi gahunda, ariko asiga avuze ko ibyo abo bagabo baregamo Leta y’u Rwanda nta shingiro bifite.

Depite Bass yabishingiye ku kuba ibyo bavuze nta cyiza na kimwe bagaragaje kuri Leta y’u Rwanda, avuga ko abifata nk’umwanya wo gushaka inzira yo gukinira politiki muri Amerika.

Mu bushakashatsi Kt Press dukesha iyi nkuru yakoze, yagaragaje ko ayo mafaranga n’ubwo yishyuwe na Himbara ariko yagiye atangwa na Tribert Ayabatwa Rujugiro, umwe mu baherwe bakomeye mu Rwanda ariko uba mu buhungiro muri Leta zunze ubumbwe za Amerika kuva mu 2008.

IBITEKEREZO
katsibwenene

Niko se Alfred we niba se ari Umutoro wowe so niki ? ariko bamwe muba mwabuze icyo muvuga ???????? wasanga wowe so ari umusangwabutaka wo muri Tchadi

Teta

Banyarwanda abaturwanya ntibazabura, ariko dushyize hamwe turashoboye, bijye biduha imbaraga zo gukora no gutera ingabo mu bitugu abayobozi bacu, nkunda HE cyane, urugamba rw"amasasu rwararangiye turi kurwanya urw'amagambo kdi narwo tuzarutsinda mu izina rya YESU

Alfred

bavandimwe ngye nzi Higiro tucyirabana ntagitangaje kuko nomubwana wabonaga imicyoye atarimyiza ikindi sumunyarwanda wuzuye ntampamvu yo kutanga urwanda nukuri sukumubeshyera ise numutoro rero naturekere amahoro twifitiye

aimee

Nta ndangagaciro bakigira.bifuza gusenya ibyiza ariko ntibazabigeraho.ibihe twanyuzemo Imana ntiyatuma tubisubiramo...turi kumwe nintore izirusha intambwe

Aline

Iyi nkuru iracukumbuye impaye igisubizo nifuzaga.Aba batype barajomye peee. Baramwayeee peeee

Gakuru

Ngayo nguko...ubu se kandi bazajya kujurira he ?

Kunda

Yewe yewe icyo kiganiro twaragikurikiranye, bavuga ubusa kandi nta mugayo nabo bari ubusa. Ariko rero niyo bazavugira he, ikinyoma gishibuka nyiracyo akicaye aho kuko ukuli guca muziko ntigushya. U Rwanda ruratera ntiruterwa.

Mpaye

ibigarasha Biranze bibaye ibigarasha .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri...

Rurageretse hagati ya Turukiya na Amerika, abaturage bari kubigenderamo

Rurageretse hagati ya Turukiya na Amerika, abaturage bari kubigenderamo

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu...

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe (SEX ROBOTS) VIDEO

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe (SEX ROBOTS)...

Soma Useke

Soma Useke

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze