LATEST NEWS
UTUNTU N’UTUNDI
Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba
Publish Date: jeudi 11 août 2016
VISITS :4160
By Admin

Inkuru ye yo mu 1910 – 1912 irazwi cyane mu Rwanda ariko bacye cyane nibo baba barabonye iyi foto ye mbere yo kunyongwa. Ni Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi na Nyirakavumbi nyina w’Amavubi. Ngo yangaga cyane agasuzuguro, ntiyaripfanaga kandi ntiyatinyaga.

Rukara yari umutware w’imitwe y’ingabo zitwa Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira. Ariko ngo agahora rwose atumva uburyo abazungu baje kubayobora babasanze i Rwanda. by’umwihariko akaba atarajyaga imbizi n’uwo bitaga Rugigana ariko ubundi witwaga Lupiyasi wari umuvugabutumwa w’Umudage.

Baje guhurira ahitwa kuri Nyabyungo nuko bapfa indamukanyo uyu muzungu yaramukije Rukara ati “Yambu”, rukara yafataga nk’igitutsi, umuzungu akubita urushyi Rukara maze rukara aramugarika amudimba hasi, umwe mu ngabo ze abimufashamo Rugigana bamutsinda aho.

Umusaza FURERE Filipo atuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika munsi y’ikirunga cya Muhabura, si kure cyane yo mu Gahunga k’Abarashi, ibi bice niho kavukire ka FURERE wakurikiranye cyane amateka yaho n’ay’abasekuru be bahatuye kuva mu myaka ya 1500 nk’uko yabibwiye Umuseke.

FURERE avuga ko abasekuruza be baje aha ubwo Umwami Ruganzu Ndoli yahoherezaga murumuna we MUCOCORI ngo ahayobore. Uyu akaba ariwe bakomokaho.

Umusaza FURERE utunze iyi foto ati “ Hhum ?! Rukara …. yaranywanye na data, yabanye na data, babanye mu ngabo z’ingangurarugo z’igihugu. ”

Se w’uyu musaza avuga ko yapfuye mu 1961 ari umusaza w’imyaka 108, nabwo ngo yari agikomeye yishwe no kugenda bamuhungana. Yabyaye uyu mzee Furere ngo afite imyaka 85.

Ati “ Data rero niwe wambwiraga ayo mateka yoooose n’ay’inshuti ye Rukara kandi nanjye naje gusanga ari uwo koko uri kwifoto kuko abuzukuru be n’abandi bo mu muryango we barahari baramuzi .”

Mzee Furere avuga ko iyi foto yayihawe n’abantu bayivanye mu bubiko bw’amateka bw’Abadage, maze nawe akamenya ibyayo abajije n’abo kwa Rukara kuko ari abaturanyi, bakemeza neza ko uyu uri kw’ifoto ari Rukara rw’Igikundiro, urwa Semukanya Intahanabatatu nk’uko ingabo ze zamwitaga.

Aha yari ahagaze ngo ni ku mazu y’Urukiko rwa Ruhengeri ubwo yacibwaga urubanza n’umuzungu bitaga bwana Lazima nawe ngo yari umudage, uyu niwe wamuciriyeurwo gupfa yicwa anyonzwe mu 1912.

Ni mu nkuru ndende izwi na benshi y’uko Rukara yaje guhunga akagambanirwa na Ndungutse yahungiyeho mu Ndorwa, akaza kumugambanira akamuha abazungu bakamuburanisha bakamunyonga.

Abanyarwanda benshi usanga bafata Rukara nk’ikimenyetso cyo kwanga agasuzuguro kakorerwaga abanyarwanda n’abazungu bari baraje kubayobora ku ngufu.

Iyi foto ye umusaza wayitanze avuga ko yavuye mu bubiko bw’Amateka mu Budage.
Rukara uyu yabayeho yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931.

IBITEKEREZO
J.Dieu

Mukomeze muyarambure ayo mateka arakenewe ; ninde wavuze ngo Rukara uribuke ku itako ?

Rwasubutare

Nonese Mucocori so mwene Ngabo ? Aba murumuna was Ruganzu ate ?Njyewe ndi uwa 9 uvuye kuli Mucocori.Ndabizi neza Ruganzu nta sano nigeze numva bavuga dufitanye.

MUSERUKA J.BAPTISTE

KUARA NTAKO ATAIZE YABASHIJE GUTINYUKA

harindi rusumo

ariko ?mbega ,agasuzuguro kabajyinga babadajye kandi natwe tugize uwo dufatira mwikosa tukamuhana buriya basakuza .ariko ? batwigirijeho nkana kabisa badukatiye imipaka urwagasabo rwacu barugira akadomo .uretseko amaherezo hazagaruka hakitwa ,ahacu nubundi. abahafite bicare babizi rwose,

Ariko Rukara rwa Bishingwe yari yaravutse mu wuhe mwaka.Abakurikirana amateka muzashake umwaka we w'amavuko

E.J.Musonera

Ubwo se abo bazungu uwabarega ntibatanga indishyi z'akababaro kuli abo buzukuru back Rukara rw 'igikundiro Intahanabatatu ra ? Kandi twabatsinda. PadirI Lupias Rugigana yari afite bubasha ki bwo kuva mu Budage akaza gukubita umutware mu Rwanda ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amafoto y’ahantu nyaburanga ha mbere hakurura ba mukerarugendo muri Afurika

Amafoto y’ahantu nyaburanga ha mbere hakurura ba mukerarugendo muri...

Amafoto atangaje utari uzi ya Perezida Obama muri Afurika

Amafoto atangaje utari uzi ya Perezida Obama muri Afurika

Inkomoko n’igisobanuro cyo kwambarira ipantalo munsi y’ikibuno

Inkomoko n’igisobanuro cyo kwambarira ipantalo munsi y’ikibuno

Ku myaka 179 y’amavuko Mahashta aremeza ko urupfu rwamwibagiwe

Ku myaka 179 y’amavuko Mahashta aremeza ko urupfu rwamwibagiwe

Ubushinwa:Yuan yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa atereta abagore 17 ndetse abaka amafaranga

Ubushinwa:Yuan yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa atereta abagore 17...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...